Batanu bafunzwe bazira kugaragaza ko umuhungu wa Perezida Museveni agiye kumusimbura

  • admin
  • 31/01/2017
  • Hashize 7 years

Abasore batanu bafungiwe ku biro bikuru bya Polisi yo mu mujyi wa Kampala, nyuma yo gufatanwa ibyapa byamamaza Maj Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda, bigaragaza ko ari we uziyamamariza kumusimbura mu mwaka wa 2021.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kampala, Emilian Kayima, yavuze ko aba bantu batanu batawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama 2017, bafite ibyapa byamamaza Maj Gen Muhoozi Kainerugaba ndetse banafite amatangazo bashakaga kugeza mu binyamakuru asobanura uburyo uyu muhungu wa Perezida Museveni ari we uzahatanira kumusimbura ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kampala avuga ko bataramenya neza icyari kihishe inyuma y’uyu mugambi, cyane ko na Maj Gen Muhoozi avuga ko atabazi. Uyu muhungu wa Perezida Museveni ngo ntaho ahuriye n’ibyo bikorwa, ntazi n’icyo bigamije kuko adafite umugambi wo gusimbura Se. Umuvugizi wa Polisi yavuze ko ibyo ari ibikorwa bigamije gukwiza ibihuha mu bantu kandi bishobora guteza umutekano mucye mu gihugu, bikiyongeraho no kwiyitirira inshingano.

Maj Gen Muhoozi Kainerugaba mu minsi ishize yakuwe ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo ziringa Perezida Museveni, agirwa umujyanama wihariye wa Perezida ari na we mubyeyi we, aho ashinzwe ibikorwa bijyanye n’umutekano n’igisirikare muri rusange, mu biro bya Perezida.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 31/01/2017
  • Hashize 7 years