BASOBANURIRE IBYAWE/Ikiganiro n’ibyamamare igice cya 1:Ubuhamya bw’umukobwa w’umunyarwandakazi ukina filimi z’urukozasoni
- 14/11/2018
- Hashize 6 years
Basobanurire ibyawe ni ikiganiro Muhabura.rw izajya igirana n’abantu batandukanye barimo abahanzi,ibyamamare muri sinema,abakinnyi b’umupira w’amaguru,vollball,basketball ndetse n’indi mikino itandukanye ndetse n’abayobozi.
Aha abantu bazajya batwandikira badusaba ko twababariza umwe mu bantu twavuze haruguru ku bintu bimwe na bimwe bimuvugwaho ndetse n’ibyo yaba yiyemerera ubwe.
Iki kiganiro kirafunguye kuri buri muntu usibye uwo twavuze haruguru nawe yaba ashaka gusonurira cyangwa guha abantu ukuri kw’ibimuvugwaho.
Ubu ni ubuhamya bw’umukobwa w’umunyarwandakazi utangaza ko akina filme zurukozasoni kandi mu Rwanda bamaze kuba benshi bazikina aho basigaye bambuka nimbibi z’u rwanda.
Uyu mukobwa twise Josette yatangiye abwira umunyamakuru uko yinjiye
mu mwuga wo gukina filimi z’ubusambanyi.Yatangiye inkuru y’uko
yageze mu mwuga w’ubusambanyi:
“Narangije amashuri yisumbuye muri 2011, njya gufasha mukuru wange mu kabari ke kari mu Kajagali, Kanombe.Aho niho natangiye kujya mpura n’abagabo baje kunywa nkaryamana nabo mu buryo bwo gushimisha abakiriya.
Umunsi umwe natunguwe no kubona umuhungu umwe azanye amafaranga ibihumbi magana atanu (amanyarwanda) ansaba ko turyamana akayampa.Sinari nagatunze amafaranga angana atyo mu buzima bwange.Naratekereje nti :ko ndyamana n’umuhungu w’inshuti yange, kuki ibi ntabikora? Byongeye umuhungu w’inshuti yange ntazabimenya.
Twamaze iminsi micye turi inshuti n’uwo muhungu, ngezaho ndamwizera.Yaje kunsobanurira neza uburyo abonamo ayo mafaranga, amaze kubinyumvisha neza numva nabigerageza.Yaje kunjyana ku mugore ukuze witwa (Madamu) utuye Kicukiro, warebanaga igitsure.Madamu yambajije imyaka mfite mubwira ko mfite 19, ahita ambwira ko ngaragara nk’ukuze kurusha imyaka mfite.
Yansabye kumubwira inkuru y’imibereho yange, ariko anavuga ko ndi umukandida mwiza.Namubwiye ko ababyeyi bange bombi bitabye Imana.Ambwira ko ngomba kuguma aho.Nahise mbwira mukuru wange ko nabonye akazi keza mu mujyi kandi kampemba amafaranga menshi.Ariko nanze kumubwira ako kazi kuko atari kunyemerera.Mukuru wange yarishimye cyane yumvise ko ngiye kureka akazi ko mu kabari.
Ubusanzwe abakobwa bafata ni abari hagati y’imyaka 19 na 22.Nkaba ntekereza ko kandi abakobwa bose bazanwa mu buryo nk’ubwange.Badupimye SIDA , batwigisha uburyo butandukanye bwo gukora imibonano mpuzabitsina, banatubwira kugira isuku.Baduhaye amafaranga tujya kugura imyenda.Madamu yatangiye kujya adusohokana, ntekereza ko byari ukudukundisha ubuzima bwari budutegereje.
Urugendo rugana Uganda Mu itsinda nari ndimo twari abakobwa batanu, buri wese yahawe amafaranga ibihumbi magana atatu yo kwitegura urugendo no gushaka impapuro z’inzira.Twahagurutse I Kigali muri Nzeli twerekeza Kampala.Byari nka saa kumi n’imwe za mugitondo , tugerayo saa munani n’igice z’amanywa.
Tugeze Uganda aho tuvira mu modoka, twahasanze undi mugore mu ivatiri adutegereje.Batunyuza mu muhanda wa Bombo uri Kampala.Batujyanye muri hoteli, tumaze kuruhuka batubwira ko baraducamo amatsinda abiri.Njye n’undi mukobwa twajyanywe na Madamu ahitwa Muyenga, naho abandi batatu bajyanwa n’undi mugore witwa Nnalongo ahitwa Bugolobi.
Aho Muyenga hari hameze neza, tuhasanga abasore batatu banywa inzoga, nuko Madamu aradusobanura anadusaba kumenyana nabo ndetse tukanaruhuka.Madamu yadusize aho n’abo basore,adusezeranya ko azagaruka ejo mu gitondo.
Igikorwa cyatangiye saa saba z’ijoro buri musore ashaka kuryamana na buri wese muri twe.Twabanje kugira impungenge ariko twibuka ko Madamu yari yatubwiye icyo tuje gukora.Muri make byari Ubusambanyi”.
Ngo ako kanya bagitangira, kamera zatangiye akazi. Josette yavuze ko bahabwaga amafaranga ari hagati ya 172,000 mu manyarwanda na 344,000.Icyakora ngo Madamu nta mafaranga yabasabaga muri ayo babaga bahawe.
Isoko ryashinze imizi mu Rwanda, Josette avuga ko iryo soko ryo gukina porno rikomeye mu Rwanda.Ngo ubusanzwe abakobwa bazanwa n’abahungu bitwa “ABAPFUBUZI” baryamana n’abagore bakuze nka ba Madamu.
Abo bagore bakuze nibo batuma abo bosore(ABAPFUBUZI) kubashakira udukobwa tukiri duto kuko bo baba bashoboye gutereta utwo dukobwa kandi banatwisanzuyeho. Josette akomeza avuga ko nta gahato kaba kari mu babikora kuko ngo nta we arumva abyitotombera.
Josette avuga ko yagezemo afite imyaka 19, ubu afite 22.Icyakora ngo ahangayikishijwe n’ubuzima bwe, niba ataranduye SIDA kuko nubwo babapimye bajya kwinjira mu mwuga, ngo ntarongera kwipimisha.Ikindi kandi ngo ntiyizeye
niba ibisubizo babahaye babapima ari byo.Akaba yarafashe umwanzuro wo kutagira undi muhungu aryamana na we uretse abo mu ishyirahamwe.(abo basanzwe baryamana muri uwo mwuga).
Josette yavuze ko ishyirahamwe ryagutse kandi rifite amashami menshi muri kaminuza zo mu Rwanda Akaba yemeza ko kandi ntawapfa kubacika kuko bahita bamumenya byoroshye.Impamvu kandi ngo banga abavamo, nuko baba batinya ko hagize uvamo yabamenera amabanga.
Josette avuga ko akiri muri uwo mwuga, icyakora ngo ajya anyuzamo akaza gusura mukuru we kugirango atagira impungenge.
Ikindi kandi ngo iryo soko batangiye kurigeza no mu Burundi nubwo ho bataragera kure.Uganda ngo niho bimaze gutera imbere cyane.Hari n’abakobwa b’abanyarwanda bahitamo kwigumira muri Uganda kugirango babone uko bakina filimi neza.
Umuntu uzaba ucyeneye gusobanukirwa kuri uwo muhanzi cg umustar runaka azajya atwandikira ubutumwa bwe abwohereze kuri Email yacu ariyo Muhabura10@gmail.com cg businessrwanda127@gmail.com cyangwa yandiki ikinbazo cye ahatangirwa ibitekerezo ku rubuga maze yohereze tumushakire uwo yifuza gusobanukirwa ibye.
MUHABURA.RW