Bashinja abayobozi b’inzego z’ibanze kubabuza gutanga amakuru

  • admin
  • 01/08/2016
  • Hashize 8 years

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza, bavuga ko imwe mu mpamvu ituma badakunda kuvugisha itangazamakuru, ari uko iyo batanze amakuru, abanyamakuru bamara kugenda abayobozi b’inzego z’ibanze batangira kubaha akato ndetse bakanabwirwa nabi.

Bamwe mu baturage bemeye kuvugisha Imvaho Nshya, bemeza ko abayobozi b’inzego z’ibanze batabakemurira ibibazo uko bikwiye, ndetse ugasanga n’iyo babakoreye akarengane basabwa kwiyumanganya ntibabigaragaze. Umwe muri aba baturage utagaragajwe amazina, utuye mu kagari ka Buhabwa muri uyu murenge wa Murundi, yagize ati:“Ubushize abanyamakuru baraje bajya no mu nzu barafotora nta nubwo twari tuzi aho baturutse tubaha amakuru, bahavuye ku mugoroba Gitifu w’akagari yaje gukoresha inama njye sinari mpari, abaza ngo umuntu wahamagaye abo banyamakuru ni nde?

Bivuyeho asiga abwiye abayobozi b’imidugudu ati ndagiye ariko mushake umuntu wahamagaye abanyamakuru, mushake uwo muntu kuko ubundi muri Buhabwa nta munyamakuru ujya uhagera, bwarakeye haba indi nama nayo tuyijyamo baraterana baratubaza turahakana ko nta munyamakuru twigeze duhamagara gusa, tubabwira amakuru twatanze.” Aba baturage bemeza ko nyuma yaho bagize ubwoba kuko ngo babwiwe ko ntaw’ugomba kuvugana n’abanyamakuru igihe atari kumwe n’umwe mu bayobozi. Kayonga Emmy, ni umwe mu berura bakagaragaza ikibazo cyabo ashize amanga.Yagaragaje ko abayobozi b’inzego z’ibanze bababujije kuvugana n’abanyamakuru batabiherewe uruhushya n’ubuyobozi, bityo unyuranyije n’iri bwirizwa akaba yahura n’ibibazo bitandukanye. yagize ati:“Barahadusanze turavuga, abatanze amakuru twe bakomeje batugendaho bavuga ngo abanyamakuru baje bate? N’ubu dufite impungenge ko twavuganye n’abanyamakuru kuko baraza kubitubaza.”

Uwashyizwe mu majwi cyane ko ajujubya abaturage bavuganye n’itangazamakuru ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Buhabwa, Uwizeye Fred, ariko ubwo yaganiraga n’Imvaho Nshya yabiteye utwatsi, avuga ko abaturage bamubeshyera. Yagize ati:“Ntabwo nabuza bantu kuvugana n’itangazamakuru, nta muntu n’umwe wavuganye n’itangazamakuru byigeze bigiraho ingaruka, ntawe twigeze duhana ntawe twigeze duca amande ngo yavuganye n’itangazamakuru.”

Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru, Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Uwamariya Odette, yavuze ko uretse no kubuza umuturage gutanga amakuru, nta n’umuyobozi ukwiye kwanga gutanga amakuru kuko ari inshingano ze.

Guverineri Odette Uwamariya aherutse kwibutsa abayobozi ko gutanga amakuru ari inshingano

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 01/08/2016
  • Hashize 8 years