Bari batagicana uwaka hagati yabo none Pilisi yongeye kubahuza ubu bari mu byishimo bidasanzwe

  • admin
  • 13/10/2015
  • Hashize 9 years
Image

Ku itariki 8 Ukwakira 2015, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe yunze imiryango icumi y’abashakanye yo mu kagari ka Murehe, mu murenge wa Gahara, akarere ka Kirehe yari imaze igihe ibanye nabi biturutse ku makimbirane ashingiye ahanini ku mitungo.

Icyo gikorwa cyo kuyunga cyakozwe n’ushinzwe imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Gahigi Harelimana, kikaba cyaritabiriwe kandi n’abayobozi b’imidugudu igize aka kagari ndetse n’abaturanyi b’iyo miryango bagera kuri 300. Imiryango yunzwe irimo uwa Uwimana Joseph uri mu kigero cy’imyaka 58 n’umugore we witwa Kamuyumbu Beatha ufite imyaka 52 ndetse n’uwa Baramenya Gaspard ufite imyaka 50 n’umugore we witwa Mbarubukeye Clementine uri mu kigero cy’imyaka 43.

Iyi miryango yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere kubera igaruye ituze n’ubwumvikane muriyo. Uwimana yagize ati:”Twahoraga mu ntonganya zidashira bitewe n’ubusinzi. Iyo mibanire ntiyashoboraga gutuma dutera imbere. Polisi y’u Rwanda yadufashije cyane kuko yagaruye ituze mu muryango wacu.” Umugore we yunzemo agira ati:”Nta wavugishaga undi neza kandi ntitwajyaga inama. Buri umwe yakoraga ibye uko ashaka. Mu by’ukuri twari tubanye ariko tutabanye.” Yagize kandi ati:”Twari tumaze hafi imyaka ibiri tubanye gutyo. Polisi y’u Rwanda yakoze kuko yatwunze kandi tuzubahiriza inama yatugiriye.”

Baramenya yavuze ko ukutumvikana hagati ye n’umugore we byaterwaga ahanini no gusesagura umutungo kandi ko hari n’igihe barwanaga kubera ubusinzi. Yagize ati:”Ubu twatangiye ubuzima bushya, ubuzima buzira amakimbirane mu muryango wacu. Ibi tubikesha Polisi y’u Rwanda.” Umugore we yagize ati:”Umwaka wari wirenze tubanye mu makimbirane. Twahoraga muri sakwe sakwe idashira. Ibyo byadindije iterambere ry’umuryango wacu ariko ubu dutangiye ubuzima bushya.”

Ku itariki 9 Nzeri 2015 imiryango y’abashakanye 30 yo mu murenge wa Rusenge, wo mu karere ka Nyaruguru yabanaga mu makimbirane nayo yatanze ubuhamya ko ibanye neza kandi ko imaze kugera ku iterambere nyuma y’amezi agera kuri atandatu yunzwe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere.Src RNP

www.muhabura.rw

  • admin
  • 13/10/2015
  • Hashize 9 years