Banki y’Isi yahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 100 z’amadolari yo kurufasha mu bikorwa by’ubuhinzi

  • admin
  • 06/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Banki y’Isi yahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 100 z’amadolari yo kurufasha mu bikorwa by’ubuhinzi n’ibijyanye na bwo.

Aya mafaranga azakoreshwa mu kongera uburyo bufasha ibihingwa byo mu Rwanda kugera ku isoko no kongera imikoranire hagati y’abikorera n’abahinzi.

Igice cy’ayo mafaranga kandi kikazanakoreshwa mu gushyigikira gahunda za leta zigamije guteza imbere ubuhinzi.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko ayo masezerano azahindura isura y’ubuhinzi mu Rwanda, bitume u Rwanda rubona abashoramari mu buhinzi.

Yavuze ko iyi nkunga izashyigikira gahunda u Rwanda rwihaye nka “Made in Rwanda”.

Ubuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda Yasser El Gammal, yavuze ko iyi nkunga yo itandukanye n’izindi kuko izakoreshwa muri gahunda za leta zigamije kuzamura ubuhinzi no kugira igihugu gifite abikorera hahamye.

Chief editor

  • admin
  • 06/06/2018
  • Hashize 6 years