Banki y’Isi yagobotse impunzi zicumbikiwe mu Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 25/06/2021
  • Hashize 3 years
Image

Banki y’Isi yemeje miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika) yageneye impunzi zicumbikiwe mu Rwanda, ikaba ari impano izabageraho inyujijwe mu Mushinga “Jya Mbere” ugamije gufasha impunzi kwisanga mu bikorwa by’iterambere ry’umuryango n’iry’ubukungu zifatanyije n’imiryango yazakiriye.

Intego nyamukuru y’iyo nkunga ni ukugabanya umugogo uremereye icyo cyorezo COVID-19 cyugarije isi yose cyikoreje impunzi.

Byitezwe ko iyo nkunga izafasha mu bikorwa byo guhangira imirimo izo mpunzi n’abaturage baturiye inkambi binyuze mu kubaka ibikorwa remezo nk’amasoko n’imihanda, kubahugura mu myuga n’ubumenyi ngiro no gutera inkuga ubucuruzi mu Turere dutandatu ducumbikiye impunzi ari two Kirehe, Gatsibo, Gicumbi, Karongi, Nyamagabe na Gisagara.

Kuva mu 2019, uwo mushinga “Jya Mbere” ukomeje gufasha abarenga 450,000 barimo impunzi n’Abanyarwanda kubona serivisi z’ibanze zirimo iz’ubuzima, uburezi no kubona amazi meza.

Impuguke ya Banki y’Isi mu bijyanye n’Iterambere ry’abaturage akaba n’Umuyobozi w’itsinda rishyira mu bikorwa uwo mushinga Matthew Stephens, yavuze ko uwo mushinga ukomeje gufasha impunzi n’abaturage bazakiriye gukorera hamwe mu kwigobotora ingaruka za COVID-19 ari na ko bubaka ubushobozi burambye mu rwego rw’ubuzima n’urw’uburezi.

Yakomeje agira ati: “Gushyigikira ubucuruzi ni ingenzi by’umwihariko kubera ingaruka z’ingamba zashyiriweho kwirinda COVID-19 ku bucuruzi bw’impunzi n’abaturage bazicumbikiye.”

Umuyobozi uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda Rolande Pryce, yavuze ko iyo banki yiyemeje gufasha u Rwanda mu nzego zitandukanye mu rugendo rwo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati: “Inyongera ya miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika mu Mushinga Jya Mbere ni igice cy’inkunga ya miliyoni z’amadolari y’Amerika miliyoni 350 Banki y’Isi yateguriye gutera inkunga ibikorwa bya Leta byo guhangana n’ingaruka za COVID-19. Mu kudaheza impunzi n’imiryango izicumbikiye muri ibyo bikorwa, u Rwanda rukomeje gushimangira isura nziza rwubatse mu guha ikaze impunzi.”

By’umwihariko iyo nkunga ya miliyari 20 Frw yitezweho guhangana n’ingaruka za COVID-19 z’ako kanya. Byitezwe ko igice cyayo kizifashishwa mu kunoza serivisi zihabwa abarwayi ku bitaro by’Akarere ka Kirehe n’aka Gatsibo, kubaka no kuvugurura ibigo nderabuzima, amashuri ndetse n’imiyooro y’amazi meza mu turere ducumbikiye impunzi.

Iyo nkunga kandi yitezweho gufasha abagenerwabikorwa kugera kuri serivisi z’imari n’amahugurwa ku bacuruzi b’impunzi n’abo mu miryango izicumbikiye mu bice by’imijyi mu Karere ka Huye, Umujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 25/06/2021
  • Hashize 3 years