Bane bari bakizigenza muri Rayon Sports bakoze imyitozo ya mbere muri APR FC

  • admin
  • 01/07/2019
  • Hashize 5 years

Ikipe ya APR FC yerekanye ku mugaragaro abakinnyi bashya barindwi barimo abahoze mu ikipe ya Rayon Sports bafatwaga nk’iinkingi za mwamba barimo Manishimwe Djabel, Niyonzima Olivier ‘Sefu’ na Manzi Thierry na Mutsinzi Ange.

Aba bakinnyi kimwe n’abandi bakiriwe mu gikorwa cyo kubakira cyabereye kuri Stade ya Kicukiro kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2019,gikurikirwa no gukora imyitozo ku masaha ya nimugoroba.

Manishimwe Djabel, yagaragaye mu Ikipe y’Ingabo z’igihugu nyuma y’uko hatangajwe ko yasinyiye ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya ndetse bikemezwa na bamwe mu bayobozi ba Gor Mahia .

Amakuru y’uko uyu mukinnyi yerekeje muri Gor Mahia yemejwe na Rayon Sports yahoze akinira ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter ku Cyumweru tariki ya 30 Kamena 2019 aho yari yatangaje ko yumvikanye na Gor Mahia, inamwifuriza kuzagira amahirwe mu ikipe ye nshya.

Gusa bitunguranye we na bagenzi be barimo Manzi wari kapiteni wa Rayon Sports mu mwaka ushize, Mutsinzi Ange na Sefu bakoranye imyitozo n’abandi bakinnyi ba APR FC nyuma yo kwerekanwa nk’abakinnyi bashya b’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Umwe mu bafana bari bahibereye yavuze ko bakimara kubona aba bakinnyi by’umwihariko Imanishimwe Djabel batunguwe bariyamirira biteye ubwoba banahita babakirana urugwiro.

Usibye aba gaba yapapuye mucyeba wayo,APR FC yerekanye abandi barimo Umunyezamu Ahishakiye Hertier na myugariro Niyigena Clément bavuye muri Marines FC na Nkomezi Alexis wavuye muri Mukura VS baje bakurikira umunyezamu Rwabugiri Omar wavuye muri Mukura VS werekanwe mu gitondo.




Yanditswe Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 01/07/2019
  • Hashize 5 years