Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali barifuza ko udupfukamunwa turi gukorerwa mu Rwanda twabageraho

  • admin
  • 21/04/2020
  • Hashize 4 years
Image

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali barifuza ko udupfukamunwa turi gukorerwa mu Rwanda twabageraho vuba kugira ngo bakomeze guhangana n’icyorezo cya Covid 19.

Inganda zirimo kudukora zavuze ko nibura kuri uyu wa Gatatu w’iki cyumweru ari bwo aba mbere bazatubona.

Mu mirimo yabo ndetse n’abari mu ngendo, bamwe mu baturage baratwambaye abandi ntatwo. Utwo ni udupfukamunwa, turinda umuntu kuba yakwanduzwa cyangwa akanduza virusi ya corona. Abatwambaye bavuga ko bakoze uko bashoboye bakatugura, abatadufite na bo ngo bategereje uturimo gukorwa ubu, dukorwa n’inganda zo mu Rwanda. Bafite amakuru ko turi hafi kuboneka.

Uwamungu Charles ati “Ntabwo turagera ku isoko nanjye nabyumvise kuri televiziyo ariko ntabwo ndatubona ku isoko, ni ukwifashisha utu ngutu turi kugura muri farumasi.”

Na ho Murenzi ati “Uri kubona ku isokko ntabwo duhari, bari bavuze ko uno munsi gatangira gukoreshwa, cyangwa ejo, bavuze ko nta wuzongera kwinjira mu isoko atagafite, kuba ntagafite ni ikibazo nyine.”

Utu dupfukamunwa dukorerwa mu Rwanda, ku isoko ntiturahagera, ariko mu nganda zibyemerewe, abakozi barakora bashyizeho umwete ngo haboneke uduhagije ku isoko

Inganda zimwe zatangiye kudukora kuri uyu wa mbere izindi zatangiye zikimara kubyemererwa.

Andrew Kanyonya uhagarariye ihuriro rya banyiri izi nganda, yemeza ko ku wa Gatatu w’iki cyumweru ari bwo abantu ba mbere bazatangira kutubona. Icyakora ibigo bitandukanye bikoresha abakozi bikaba bishobora kutubona mbere y’icyo gihe.

Ati “Abakozi kuko batakoraga bagombaga guhamagarwa bafite ibyangombwa no kwegeranya ibikoresho nk’amatisi. Ibyo byose rero inganda zamaze kubyegeranya, uyu munsi ni bwo twatangiye production ariko tukaba twizeza Abanyarwanda ko kuwa Gatatu, nyuma y’ejo izi masks zizaba ziri ku isoko, ariko habayeho impamvu nk’ibigo bifite abantu ku kazi ubwo twafata umwanzuro wihuta, abo rwose batugana vuba cyane tukaborohereza.”

Kanyonya avuga ko kuri uyu wa Mbere inganda zishobora kurara zikoze ibihumbi 300 byatwo, umubare avuga ko wakabaye wiyongera ariko bigakomwa mu nkokora n’uko hari gukora abakozi bake ugereranyije n’abasanzwe bakora kuko bagomba kuba atari benshi mu nganda hubahirizwa intera ya metero nibura imwe n’igice hagati y’umukozi n’undi.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti, Rwanda Food and Drugs Authority, kivuga ko inganda 27 zirimo gukora utu dupfukamunwa, zahawe ibipimo by’ubuziranenge bigomba kugenderwaho ku buryo n’undi wese wumva wabyuzuza yakwandika abisaba na we akadukora.

Karangwa Charles, uyobora iki kigo yagize ati “Icya mbere ni uko ukoresha umwenda utashyuha ngo wangize umuntu nka nylon, dusaba ko hakoreshwa umwenda ukozwe mu ipamba, kandi hari ukuntu bawudoda kugira ngo ube wafunga izuru n’akananwa, ikindi bagomba gukoresha couche 2 kugira ngo igihe umuntu avuga amacandwe ntabe yasohoka, ikindi ni ukudakoresha umwenda uvamo irangi ni ikintu kibi gishobora kwangiza imyanya y’ubuhumekero. N’ubu uwanditse adusaba uburenganzira akuzuza amabwiriza na n’uyu munsi hari bane banditse turajya kubasura turebe isuku yabo uko imeze.Ubundi agapfukamunwa kakabaye kajya ku isoko uhita ukagura ukambara.”

Utu dupfukamunwa tugomba kuva muri izo nganda zose zirimo kudukora ubu tugakusanyirizwa ahabugenewe mu ruganda rumwe rwa UTEXRWA, hanyuma hakazaba hari ikigo kimwe cyahawe isoko ryo kuhatuvana kidusakaza hirya no hino mu gihugu.

Aho na ho, abaturage bazajya badusanga muri za farumasi, poste de santé no muri Supermarket.

Igiciro cya kamwe ni amafaranga y’u Rwanda 500. Icyakora hari bamwe mu baturage bavuga ko byaba byiza agiye hasi yayo.

Uwitwa Niyigena Claudette yagize ati “Nyine turadutegereje ariko bakatuzana ku giciro gihendutse,500 ya buri munsi nta bwo umuntu yayabona,nk’ijana basi.

Na ho Murenzi ati “Nibura 200 umuntu yapfa kugerageza ayo ngayo kuko umuntu aba afite umuryango yavuga ati ndagura akanjye ngurire n’umugore n’abana uko bisa ko se agiye aba menshi ntitwayabona amafaranga y’iyi minsi.

Kanyonga avuga ko iki giciro kugishyiraho bagendeye ku giciro cy’imyenda dukorwamo, icyakora FDA ikavuga ko bikiri kuganirwaho hagati y’inzego zibishinzwe ngo hagiri igikorwa.

Inganda ziri gukora udupfukamunwa zavuze ko nibura iki cyumweru kirangira hakozwe udukabakaba Miliyoni 2, ibitanga icyizere ko abantu bose bashobora kutubona vuba ndetse igihugu kigasagurira ibindi bihugu.


MUHABURA.RW

  • admin
  • 21/04/2020
  • Hashize 4 years