Bamwe mu baturage ntibumva uburyo umuntu yagura ubutaka bw’ibihumbi 20 agatanga ibihumbi 30 by’ibyihererekanya bubasha

  • admin
  • 20/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Bamwe mu baturage baremeza ko hari ubwo bagura amasambu ku kiguzi kiri munsi yayo bakwa ngo bahinduze ubwo butaka, bakavuga ko ari akarengane kuba umuntu yagura ubutaka bwa miliyoni agasabwa gutanga amafaranga angana n’uguze ubutaka bw’ibihumbi 20.

Ubusanzwe itegeko rivuga ko iyo umuntu aguze ubutaka akabugura kuri mugenzi we ubufitiye icyangobwa cyabwo,aba agomba guhinduza icyo cyangombwa kugirango bumwandikweho bube ubwe byemewe n’amategeko.

Ariko abaturage barasaba ko Leta yagabanya ikiguzi cy’amafaranga asabwa mu guhinduza isambu kuko biri mu bibazo bibabuza kugira uburenganzira ku masambu yabo, no kubashyira mu bukene.

Uwitwa Mbabariye Joseph wo murenge wa Mugunga agira ati “Ugura nk’isambu y’ibihumbi 20 mu guhinduza ngo ikwandikweho bakaguca 30.Byambayeho nanakuzanira resi niba ugira ngo ndabenshya… mperutse kwigurira agasambu k’ibihumbi 25 ko kwihingiramo imboga ngo mbone icyo ngaburira abana, ngiye guhinduza bati zana amafaranga ibihumbi 30, ubu nyitunze idahinduje kuko 30 banciye narayabuze”.

Akomeza agira ati “Biratubangamiye kuko ntiwagahingamo udahinduje,ikindi uwakangurishije ashobora kunkorera urugomo akakanyambura kuko icyangombwa kitanyanditseho”.

Mugenzi we ati “Tekereza kugura isambu y’ibihumbi 50 ariyo ufite ngo ubone aho uhinga ubone icyo gutunga urugo, wajya guhinduza bati zana ibihumbi 30, biratubangamiye bikomeye, urumva iyo uyabuze isambu ntacyo ikumarira kuko ntiwakwemererwa gukubitamo isuka idahinduje”.

Nyirindekwe Paul ati “Ibihumbi 30 banshiye byambereye ikibazo ku gasambu naguze 50, twaravuze ariko byaranze, ni imbogamizi dufite kandi biratubangamiye ku mibereho yacu”.

Nk’uko Mbabariye Joseph abivuga agira ati “Leta ni ukudufashe kuko kubona ayo mafaranga wabuze nayo ugura isambu ifatika birababaje.. Uguze isambu ya miliyoni nta kuntu yatanga ibihumbi 30 n’uguze isambu y’ibihumbi 20 ngo asabwe 30, rwose bakwiye kuyagabanya bakayashyira ku bihumbi byibuze bitanu, Leta ni umubyeyi buriya iratwumva”.

Nzamwita Déogratias, Umuyobozi w’akarere ka Gakenke aremeza ko icyo kibazo nawe abona ko gihangayikishije abaturage ayoboye, akavuga ko bakigejeje ku ntumwa za Rubanda bakaba bategereje ubuvugizi.

Agira ati “Ni itegeko ryashyizweho, turabibona ko bihangayikishije abaturage, twarabivuze kenshi tubibwira Intumwa za Rubanda dusaba ko kwishyura ku butaka byajya bijyana n’ingano y’ubutaka, ufite bunini akagira ayo yishyura, uguze buto nawe akagira ayo yishyura atamubangamiye, ubwo bemeye kudukorera ubuvugizi turemera ko bizakemuka”.

Gusa kuri iyi ngingo twashatse kumenya icyo ikigo gishinzwe ubutaka mu Rwanda,umuyobozi ushinzwe ubutaka ntiyashoboye kwitaba telefone ariko tuzagerageza.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 20/08/2019
  • Hashize 5 years