Bamwe mu baturage basanga iyo badakurwa mu bishanga imvura yaguye kuri noheli yari kubahitana

  • admin
  • 27/12/2019
  • Hashize 4 years
Image

Bamwe mu baturage baherutse gukurwa mu bishanga baravuga ko iyo bitaba ubushishozi bwa Leta yabakuye muri utwo duce, imvura yaguye mu ijoro ruyp kuri noheli yari gutuma benshi bahasiga ubuzima.

Ibi barabitangaza nyuma y’amasaha make imvura ikaze ihitanye abantu 12 ikangiza ibikorwa remezo bitandukanye by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma yo kwitegereza uburyo imyuzure yigirije nkana aho abahoze, abaturage baherutse gukurwa mu bishanga bashimye ubushishozi bwa Leta bwatumye ihabakura mbere.

Iyi mvura yateje ibiza mu gihugu hose, yahitanye abantu 12, isenya inzu 113 yangiza n’imirima ku buso bwa hegitari zikabakaba 50 nk’uko byatangajwe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi.

Mu bindi byangiritse harimo ibinyabiziga byatwawe n’amazi, harimo imodoka 5 n’amapikipiki 21.

Mu kiganiro inzego za Leta zitandukanye zagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase yongeye kwamagana abanenga gahunda ya Leta yo gukura abaturage mu manegeka.

Mu minsi ishize Guverinoma yatangaje ko imiryango igera ku 6000 yimuye mu mageneka akabije. Muri yo 4,000 ngo yacumbikiwe n’abaturanyi,1,500 ikodeshrezwa na Leta mu gihe igera kuri 300 yacumbikiwe mu bigo by’amashuri. Minisitiri Shyaka avuga ko iyo iyi gahunda idakorwa imvura yo kuri Noheli yari gukora ibara rirenze iryabaye.

Na ho Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Claver Gatete yagaragaje ko iyi mvura idasanzwe yangije ku buryo bukabije ibikorwaremezo ndetse bituma na zimwe mu nganda zitunganya amazi zihagarara gukora n’ingendo kuri imwe mu mihanda zirahagarara by’agateganyo nyuma ziza kongera kuba nyabagendwa by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Hagati aho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere kiravuga ko hitezwe imvura ikaze muri iyi minsi 3, aho abaturage basabwe kuba maso.

Muhabura.rw

  • admin
  • 27/12/2019
  • Hashize 4 years