Bamwe mu baturage barinubira indimi z’amahanga usanga ku byapa n’ahatangirwa serivise rusange nta Kinyarwanda

  • admin
  • 17/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Bamwe mu baturage bifuza ko inyandiko zirangira abantu ahatangirwa serivise rusange nko ku mavuriro no mu nzego za leta, zakongerwamo Ikinyarwanda kuko hari aho usanga akenshi zanditse mu ndimi z’amahanga nyamara abenshi bivugira Ikinyarwanda izo ndimi batazumva.

Aba baturage bavuga ko kuba umubare mu nini w’abakenera izo serivisi ari Abanyarwanda bavuga ikinyarwanda,nk’umuntu utazi izi ndimi z’amahanga usanga hari ubwo ayoba ahantu agiye kwaka serivise nyamara aho yari ageze ariho itangirwa bitewe no kudasobanukirwa izo ndimi.

Abaturage batuye mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi baganiriye n’umunyamakuru bavuga ko kuri bo basanga byaba byiza n’ururimi rw’ikinyarwanda ruhawe umwanya rukongerewemo mu kurangira abantu ahatangirwa servise.

Ati:Biratubangamira nk’abaturage urabona hano ni mu cyaro abenshi ntabwo baba barize.Ubwo rero nk’abakecuru n’abasaza ugasanga kugira ngo babashe kwisomera urwo rurimi biramugoye cyeretse kugenda akabaza nk’umuzamu cyangwa undi ariko iyo asanze ahuze biba ibindi bindi”.

Akomeza agira ati “Nk’ubu ngubu batworohereje bakajya bashyira muri izo ndimi zose ariko ikinyarwanda cyacu bakaba aricyo bibandaho kuko nta muntu wagarukiye mu wa kabiri w’amashuri abanza yabasha kubisoma”.

Undi nawe ati:”Niba ngeze ku biro bya Etat Civile ntacyo byamarira ahubwo nakagombye gusanga handitseho ’uwushinzwe irangamimerere’.Niba ari kwa Executif ukamenya ko ari ’umunyamabanga nshingwabikorwa’ ariko iyo usanzeho executif biragorana kandi n’abaturage bazi gitifu ntibazi executif,abazisoma n’abazisobanukirwa ni bake cyane!”.

Akomeza agira ati: “Hari umuntu uba uzi gusoma ariko yagera ku rurimi bikamubera ikibazo.Urumva ko dukeneye ururimi rwacu”.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nteziryayo anastase avuga kobikwiye ko abaturage boroherezwa mu kugera kuri servise bafashwa mu rurimi bumva.Agasaba ko ahantu hose hatangirwa servise bakorohereza abanyarwanda bavuga ikinyarwanda kuko abenshi batavuga indimi z’amahanga.

Ati:“Turasaba ko ahantu hose hatangirwa serivise hajyaho uburyo bwose bukwiriye ku buryo Abanyarwanda boroherezwa muri rwa rurimi rwabo hanyuma n’abanyamahanga hakabo ubwo buryo bwo kugenda babereka kugira ngo basobanukirwe kuko abenshi baba batazi icyo Kinyarwanda”.

Usibye hamwe na hamwe ubona ibyo byapa haba ahatangirwa serivise rusange,hari n’ahantu hahurira abantu benshi usanga ibyapa birangira umuntu byanditse mu ndimi z’amahanga nta Kinyarwanda wabona kandi abazakenera kugera aho hantu umubare munini ari Abanyarwanda bavuga ikinyarwanda.

Urugero nko ku nzu z’imyidagaduro nko kuri Kigali Arena,aho abantu batari abayobozi binjirira hari icyapa cyanditse mu cyongereza,ubwo kumva umuntu uturutse mu cyaro aje kureba ibirori cyangwa umupira bizamugora kumenya aho yinjirira niyagira ubwoba bwo kubaza.

JPEG - 116 kb
Iki cyapa kiri kuri sitade kigomba kuyobora abantu aho abenshi ari Abanyarwanda ariko kiriho indimi z’amahanga gusa nta kinyarwanda
JPEG - 680.4 kb
Iki cyapa nta kinyarwanda cyanditseho kandi hari umuntu ushobora kuza gutanga ikirego cyangwa ikindi kibazo utazi icyongereza akaba yahayoba}}
JPEG - 787.8 kb
Aba bafite umuco na siporo mu nshingano,kandi mu muco habamo ururimi ariko bibagirwa Ikinyarwanda kiri mu muco ikindi hari uwahayoba kubera ko nta Kinyarwanda kiriho

Habarurema Djamali/Tuyisenge adolphe

  • admin
  • 17/09/2019
  • Hashize 5 years