Bamwe mu Bastari Ngo Bazimuka Donald Trump natsinda amatora

  • admin
  • 07/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Bamwe mu bastari batuye muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, basohoye urutonde banatangaza ko bazimuka muri iki gihugu mu gihe umuherwe Donald Trump, umukandida uturuka mu ishyaka ry’abarepubulikani azaba atorewe kuyobora Whitehouse.

Donald Trump, azwiho kuvuga amagambo atameshe ndetse y’urukoza soni kuva yatangira kwiyamamariza kuyobora iki gihugu, ndetse akayavugira mu ruhame, hari abasitari ngo ntibayoborwa nawe n’amagambo agira.

Bamwe mu bamaze kubyemeza ni nka, Stewart, Cher, Barbra Streisand, Samuel L. Jackson, Chelsea handler na lena Dunhum. Aba bakaba batangaje ko bazajya gutura mu gihugu cya Canada cyangwa ibihugu bindi, aho kuba mu gihugu kiyobowe n’umuherwe Donald Trump.

Umuririmbyi Cher yagize ati: “If he were elected, I’m moving to Jupiter (naramuka atowe, nzimukira kuri Jupiteri),” naho mugenzi we Jackson yagize ati: “If that motherf- -ker becomes president, I will move my black ass to South Africa

Nti byaba ari ubwa mbere bibaye mu mateka y’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe Za Amerika kuko no mwaka wa 2000 hari abasitari bafashe icyemezo cyo kwimuka George W Bush yinjiye muri Whitehouse.

Umuherwe Donald Trumprashinjwa amagambo mab i(photo internet)

Yanditswe na Ngabo Leonce/Muhabura.rw

  • admin
  • 07/09/2016
  • Hashize 8 years