Bamwe mu banyeshuri b’abanyamahanga biga mu Rwanda bemeza ko ubumenyi bahabwa ari nk’ubwa Havard

  • admin
  • 12/06/2019
  • Hashize 5 years
Image

Ubuyobozi bw’umushinga Study in Rwanda buvuga ko uyu mushinga waje gufasha Abanyarwanda bagifite imyumvire y’uko amashuri yo mu mahanga ariyo yigisha neza bakoherezayo abana babo, mu gihe ahubwo n’abanyamahanga bakwiriye kuza kwigira mu Rwanda nk’uko bamwe muri bo babyemeza.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo muri Kigali habereye umuhango wo kumenyekanisha ibikorwa bya “Study in Rwanda” aho ubuyobozi bw’uyu mushinga bwagaragaje ko no mu Rwanda hari ireme ry’uburezi ko no kwiga mu Rwanda bishoboka n’abanyamahanga bagomba kuza kuhigira.

Gahunda ya Study in Rwanda yo mu kigo cya Education Network ije gutanga igisubizo ku burezi bwo mu Rwanda kuko izazamura ireme ryo mu Rwanda ndetse ikongerera amashuri makuru ubukungu n’Abanyarwanda muri rusange ikazongera n’ishoramari ku mashuri makuru akomeye ku isi kuza gukorera mu Rwanda.



Gakwandi uyobora yavuze ko bashaka ko abanyeshuri bo muri Afurika, hanze y’umugabane wa Afurika ko baza kwigira mu Rwanda, u Rwanda rukaba igicumbi cy’uburezi bufite ireme.

Gakwandi Claude mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati “Kuki Abanyarwanda batagana “Study in Rwanda” byibura n’umunyeshuri ushaka kumenya ibisobanuro bijyanye n’uburezi akabihabwa, kuki hatabaho ikigo kibafasha, kuki hatabaho “program” ishinzwe gusapotinga (gushyigikira) ibigo by’abikorera n’ibya Leta”.

Gakwandi avuga ko mu Rwanda hari byose yaba imihanda myiza, internet ahantu hatandukanye mu buryo buhendutse n’ibindi bityo nta mpamvu yatuma ababyeyi bakomeza kohereza abana babo kwiga mu mahanga kandi ibyo basanga ahandi no mu Rwanda bihari.

JPEG - 124.9 kb
Gakwandi Claude uyobora umuryango “Study in Rwanda

Prof Tombola Gustave,Umuyobozi Wungirije ushinzwe amasomo muri UTB nawe witabiriye umuhango wo gutangiza gahunda ya “Study in Rwanda”, yavuze ko ntawukwiye gukemanga ireme ry’uburezi mu Rwanda kuko ari urugendo.

Yasobanuye ko uko hashize imyaka 25 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ko ihwanye no kuba u Rwanda ruvutse bushya ko ireme ry’uburezi ritamera nk’aho uburezi bumaze imyaka ijana.

Umwe mu banyeshuri b’abanyamahanga wiga muri African Leadership University ifite icyicaro muri Kigali yabwiye itangazamakuru ko ubumenyi buyitangirwamo buri ku rwego rwiza.

Yagize ati “Ubumenyi duhabwa hano ni bumwe nk’ubutangirwa muri Kaminuza ya Harvard. Iyo ugiye mu bihugu byinshi by’i Burayi usanga abantu benshi babiteje imbere ari Abanyafurika. Ndabizi ko impinduka nazana mu Rwanda zizagirira akamaro Abanyafurika kandi mu myaka 25 umugabane uzaba ufite amaboko kandi u Rwanda ni rwo rwabaye intangiriro. Study in Rwanda ni umugisha kuri benshi bazaza kwiga mu Rwanda.”

Study in Rwanda yiyemeje ko nibura buri mwaka izajya izana abanyeshuri b’abanyamahanga bari hagati ya 1500 na 2000.

Prof Tombola yavuze ko ntawukwiriye gukemanga ireme ry’uburezi mu Rwanda kuko ari rimwe hose ati “Ireme ry’uburezi ni rimwe hose be kuzababeshya cyangwa se umuntu akubwire nta reme rihari kamuza zose zibaho ku isi hose uzasanga hari abanyeshuri b’abahanga cyane, abandi b’abanyeshuri bari hagati abandi barimo hasi”.

Center Education Network ifite icyerekezo cyo guhindura u Rwanda igihugu cyiza cyo guhitamo ahantu heza ho kwigira muri Africa, no kuzamura ireme ry’uburezi, gushishikariza abashoramari kuza gushora imari yabo mu burezi bwo mu Rwanda.

JPEG - 172.7 kb
Ikiganiro cyatangiwemo ibitekerezo by’abarimo n’abashinzwe kumenyekanisha Study in Rwanda, abayobozi ba za kaminuza n’amashuri yisumbuye mu gihugu n’abanyeshuri b’abanyamahanga biga mu Rwanda
JPEG - 130.4 kb
Hatangijwe gahunda igamije gushishikariza abanyamahanga kwiga mu Rwanda


Salongo Richard /MUHABURA.RW

  • admin
  • 12/06/2019
  • Hashize 5 years