Bamwe mu banyeshuli ba kaminuza y’Urwanda baranze baheze mucyeragati
- 08/09/2015
- Hashize 9 years
Nk’uko ingengabihe y’amashuli makuru na za kaminuza ibiteganya umwaka w’amashuli 2015-2016 uteganyijwe gutangira ku itariki 21 Nzeri 2015 ku banyeshuli biga ndetse n’abazatangira kwiga muri kaminuza y’Urwanda amashami atandukanye.
Ubwo umunyamakuru wa Muhabura.rw yasuraga ishami ry’uburezi rizwi nka (UR-CE Rukara Compus) riherereye I Kayonza ho mu ntara y’Uburasirazuba twahasanze bamwe mu banyeshuli bavuga ko bafite ibibazo by’uko kuva kaminuza y’Urwanda yatangira gukora nka kaminuza imwe batari barigeze basobanurirwa ibijyanye n’imikorere yayo cyane ko bamwe muri bo bigeze iki gihe batari bamenya amabwiriza agenga imyiyandikishirize ku banyeshuli yaba abashya ndetse n’abasanzwe biga muri iri shami cyane ko uburyo bushyashya bwo kwiyandikisha hakoreshejwe imbuga za Interineti buzwi nka (Online regislation) bavuga ko badasobanukiwe imikorere yabwo.
Bamwe mu banyeshuli twaganiriye batashatse ko amazina yabo ajya mu itangazamakuru batubwiyeko nk’ubu hariho ikibazo cy’uko bishyuye amafaranga yo kwiyandikisha kuri konti yari isanzwe ikoreshwa n’ikigo cyabo gusa ngo kuri ubu ikaba yarahinduwe bose bagomba kujya bishyura kuri konti za College of Education(Ishami ry’Uburezi). kuri ubu rero abo banyeshuli bakaba basaba ubufasha ngo babe basubizwa amafaranga yabo kugirango ngo bishyure ku ma konti agezweho.
Dr Gahima Charles Umuyobozi w’ishami ry’uburezi rihereye i Rukara
Ku murongo wa telephone twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’iri shami ry’uburezi ribarizwa I Rukara bwana Dr Gahima Charles ntibyakunda ko numero ye icamo cyane ko ubwo twatunganyaga iyi nkuru atari ari mu Rwanda.
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw