Bamwe mu banyamakuru barambiwe kwitwa abakorera bushake

  • admin
  • 20/10/2015
  • Hashize 9 years

Mu minsi ishize hasohowe icyegeranyo n’umuryango utegamiye kurireta Transparency International Rwanda ugaragaza ko mu Itangazamakuru hagaragaramo ruswa izwi nka GITI” ibi byatangajwe n’umuyobozi wa Transparency International Rwanda Ingabire Immaculle.

Aha Ingabire yemeranya na benshi ko ikibazo cy’ubukene mu bitangaza makuru kiri mubitera Ruswa mu banyamakuru asanga leta yu Rwanda na buriwese ba kwiye kumva ko iterambere ry’itangaza makuru ribareba, ikinyamakuru www.muhabura.rw cya ganiriye na bamwe mubanya makuru bakorera ibitangaza makuru bitandukanye byaba ibyandika ndetse n’amaradio bikorera mu Rwanda, badutangariza ko ahanini biterwa no kuba bamwe mu bakoresha babo batabaha agaciro.


Madam Marie Immaculee Ingabire Umuyobozi wa Transparency Rwanda

Urugero rwatanzwe n’umunyamakuru utarashatse ko dugaragaza amazinaye n’ifoto ye ndetse na Radio akorera ya bwiye umunyamakuru wa Muhabura.rw ko we yatangiye umwuga w’itangazamakuru mumwaka wa 2007 atangira ari nk’umkoranabushake ahembwa amafaranga y’urwanda ibihumbi 30.000fr kugeza n’ubu akaba ariyo agihembwa, uyu munyamakuru avuga ko kuva yinjira mumwuga w’itangazamakuru atarahabwa amasezerano y’akazi nk’abandi bakozi kugirango nawe abashe kuba yakwaka nk’inguzanyo muri banki cyangwa ngo abashe kubona konji nk’abandi bakozi bose baba bafite amasezerano y’igihe kirekire, tumubajije impamvu yokumara iyo myakayose arumukorera bushake akaba atarabona amasezerano y’igihe kirekire yatubwiye ko igihe cyose abajije umukoreshawe ngo amuhe andi masezerano akubiyemo ibisabwa byose nk’umukozi harimo nko kubona ubwishingizi, umushahara ndetsenibindi bifasha umukozi mumikorereye, umukoresha we amubwirako ikibazo cye akizi ko agomba kwihangana mugihe bataramusubiza.

Uyu munyamakuru avugako atariwe gusa kuko hari n’abandi bakorana kuri icyo kigo bameze nkawe badafite amasezerano, ibi abihurizaho na bagenzi be aho bavuga ko barambiwe kwitwa abakorana bushake, aha bagasaba minisiteri ishinze umurimo kujya basura ibigo cyane cyane ibigo by’igenga kuko ariho bigaragaramo kudaha agaciro abakozi, ikindi n’uko no ku kwirukana bakwirukana nk’aho nta n’icyo wabamariye.

Umunyamakuru amubajije kubijyanye na Ruswa ivugwa mubitangazamakuru yavuzeko biterwa nokutaba inyangamugayo mukazi kawe kuko n’abahembwa ayo twakwita menshi bashobora kurya iyo ruswa izwi kwizina yra” GITI” twababwirako n’ubwo icyo kegeranyo cyasohotse madam Ingabire Immaculle avugako atarikibazo kuburyo bya fatwa nka bya citse mugihugu

Yanditswe na Mkubwa Bagabo John/Muhabura.rw

  • admin
  • 20/10/2015
  • Hashize 9 years