Bamwe mu bakozi ba Leta barasaba ko icyemezo cyo kubakata amafaranga yunganira mituweli byabanza kuganirwaho

  • admin
  • 03/03/2020
  • Hashize 5 years
Image

Bamwe mu bakozi ba Leta n’abo mu nzego z’abikorera barasaba ko icyemezo cyo kubakata 0.5% ku mushahara hagamijwe kunganira ikigega cy’ubwisungane mu kwivuza, cyaba kiretse gushyirwa mu bikorwa kugira ngo babanze kubyunguranaho ibitekerezo na minisiteri yasabye ko bishyirwa mu bikorwa.

Itangazo minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo MIFOTRA yashyize hanze mu mpera z’ukwezi gushize kwa kabiri risaba abakoresha bose bo mu nzego za Leta n’abo mu nzego z’abikorera gukata 0.5% ku mushahara utahanwa w’umukozi. Gukata aya mafaranga ngo bishingiye ku iteka rya minisitiri w’intebe ryo ku wa 13 Mutarama 2020 ryerekeye inkunga z’ubwisungane mu kwivuza.

Bamwe mu bakozi bazakatwa aya mafaranga bavuga ko kuyigomwa nta kibazo kirimo ariko na none ngo byari kuba byiza iyo bagira uruhare mu kubyemeza

Yoboka Theobald yagize ati “Byabaye nk’ibitungurana ariko mu gihe nka company cyangwa se ikigo cyaba cyamenyesheje abakozi kandi ku nyungu y’Abanyarwanda bose nta kibazo umukozi yagombye kubigiraho.”

Na ho Harerimana Jean Bosco yagize ati “Kuba bahise babitubwira nk’abakozi kugira ngo duhite tuyatanga byakabaye byiza cyane iyo babanza kubituganiriza kugira ngo natwe dufate icyemezo tugafatikanya na bo gufata ingamba kugira ngo muri wa mushahara tuba tubona ari mukeya tuwusaranganye kuko burya wa muturanyi iyo arwaye nawe uba ufite ikibazo.”

Havugimana Etienne we avuga ko umushahara iyo ukuweho amafaranga bitera ingaruka.

Ati “Ikibazo kirimo ni uko iteka umushahara w’umuntu iyo uwukase hagira byinshi bihinduka. Na ho ubundi hagombaga kugira nyine ibyunganira uburyo mutuelle yakoraga kuko umuturage noneho ntiwakongera kumubwira ngo atange ibihumbi 5.”

Kubera izi mpamvu, imwe mu miryango itegamiye kuri Leta isaba ko iki cyemezo cyaba kiretse gushyirwa mu bikorwa hakabanza hakagishwa inama ba nyir’imishahara.

Umuyobozi wungirije wa Never Again Rwanda avuga ko gukora ku mushahara w’umuntu bisaba ko mubanza kubyumvikanaho.

Yagize ati “Hari ibintu binyuranye umushahara uba ukora bisabwa ko nyiri umushahara aba agomba kuwukoresha. Ikindi ni uko mbere y’uko ugira icyo ukora ku mushahara nyirawo aba agomba guteguzwa, bityo rero mifotra ikaba yari ikwiye kuba iretse gushyira mu bikorwa kiriya cyemezo abakozi ubwabo bakagira icyo babivugaho.”

Mu gihe aba basaba ko umukozi yabanza kubibwirwa ubwe akaba ari na we wifatira icyemezo, Minisiteri y’Abakozi ba Leta yo ivuga ko yabimenyesheje abakoresha kandi ko bihagije, bakaba ari bo bagomba kutanga ubutumwa ku bakozi babo.

Umunyamabanga Uhoraho muri iyi minisiteri, Musonera Gaspard yaguze ati “Wenda buri muntu ku giti cye ntibagiye bamubaza byari kuba birebire, ikindi inzira byaciyemo zagiye zigisha inama abakoresha bafite n’abakozi bahagarariye abandi ku buryo aho bitagenze neza byakosorwa ariko izo nzego zihagarariye abakozi na zo zakabaye zaraganiriye na bo.”

Umunyanama mu mpuzamashyirahamwe y’abakozi mu Rwanda COTRAF Bicamumpaka Dominikowe avuga ko n’ubwo iki ari igikorwa cy’ubumuntu n’ubwitange, hakwiye kugira igikorwa n’umushahara w’umukozi ugahinduka mu gihe Leta iba iteganya kuwifashisha muri gahunda nk’izi zitandukanye.

Yagize ati “Ikibazo kirimo ahubwo ni uko imishahara y’abakozi mu myaka 10 udahinduka kandi ibintu byose n’ibiciro byarahindutse. Gusaranganya rero nta kibazo ahubwo ni uko icyo cyiciro cy’abakozi cyibagirana, ni icyo twavugaga ko umushahara na wo wavugururwa.”

Aha, MIFOTRA ivuga ko ikibazo atari ukongezwa umushahara kuko nko muri leta, umukozi ukora neza azamurwa buri nyuma y’imyaka itatu.

Mu itangazo ry’iyi minisiteri harimo ko aya mafaranga azakatwa abakozi ba leta n’abikorera kandi akavanwa ku mushahara wabo, ariko mu iteka rya Minisitiri w’Intebe ryasohotse mu igazeti ya Leta, mu mutwe wa kabiri, ingingo ya 2 ivuga ku nkunga ya Leta mu bwisungane mu kwivuga, agaka kayo 10 handitse ko 0.5% y’umushahara umukozi atahana yishyurwa n’umukoresha.

Aha MIFOTRA yavuze ko hari ibizakosorwa mu igazeti ariko ngo abibwiraga ko amafaranga azava mu bakozi ba leta gusa cyangwa agatangwa n’ibigo bakorera atari ko bimeze.

Ati “Mu igazeti wavugaga harimo bimwe bidasobanutse neza ariko twavuganye n’ababishinzwe ko byasobanuka neza bikandikwa ku buryo bisobanukiwe buri wese.”

MIFOTRA ivuga ko aya mafaranga azatangira gukatwa ku mushahara w’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka, icyakora igihe cyo guhagarika kuyakata ntikizwi ngo kereka mu gihe ikigega cyo gushyigikira ubwisungane mu kwivuza kizaba kimaze kwihaza.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/03/2020
  • Hashize 5 years