Bamwe mu bahanzi Nyarwanda bazize Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

  • admin
  • 17/04/2016
  • Hashize 8 years
Image

Amateka y’u Rwanda muri rusange iyo bigeze mu mwaka w’I 1994 buri muntu wese ahita atekereza kuri Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 aho Abatutsi basaga Milliyoni:Abana, abagore, abagabo ndetse ingeri zose z’Abatutsi bishwe mu mezi agera kuri atatu gusa.

Abahanzi bazize Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ni benshi cyane kurondora urutonde biragoye kandi amazina uko yakabaye yose ntago byakoroha kuyarondora yose ariko hari abari bazwi cyane ikindi kandi hari n’abatari bashyirwa ahagaragara cyangwa amazina yabo akaba azwi na bamwe aha twavuga nk’abahanzi babarizwaga mu ma Orchestre,amatorero ndetse na za korali zitandukanye.

Uko iminsi igenda iza niko abahanzi bahitanwe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bagenda bagaragazwa uko ubushakashatsi bugenda bukorwa cyangwa abantu babukurikiranya.

Aba ni bamwe mu bahanzi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

1. Sebanani Andre


Sebanani ni umwe mu bahanzi bazwi cyane kugeza n’uyu munsi ubutumwa yatangaga abinyujije mu ndirimbo ze nk’iyitwa Karimi ka shyari, Mama Munyana n’izindi buracyafasha benshi. Sebanani Andre kandi yamenyekanye muri Orchestre Impala ndetse iyi Orchestre ikaba ikigaragara n’ubwo benshi mu bahanzi bari bayigize bitabye Imana. Ni byinshi umuntu yavuga ku bigwi by’uyu muhanzi Sebanani Andre ariko nawe ni Umwe mu bahanzi bazize Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

2. Rugamba Sipiriyani


Umuntu avuze ko iri ari izina rizwi cyane muri iki gihugu ndetse n’amahanga azi izina Rugamba Sipiriyani ndetse akaba ari umuhanzi wazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Rugamba Sipiriyani byavuzwe kandi ko uwo yicwaga yari kumwe n’abandi bahanzi batandukanye cyo kimwe n’abo mu muryango we. Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye harimo n’iz’Amasimbi n’Amakombe.

3. Karemera Rodrige


Uyu ni umwe mu bahanzi b’ibihangange Jenoside yahitanye ndetse uyu muhanzi akaba yari umwe mu bahanzi baririmbaga ku giti cyabo akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zikunzwe gukoreshwa mu kiganiro gitambuga kuri Radio Rwanda cyitwa Izaburakeye” muri izo ndirimbo harimo iyitwaga Ubarijoro, ndetse na Karimi ka Shyari.

4. Bizimungu Dieudonne n’Umugore we Uwimbabazi Agnes


Umuhanzi bizimungu Dieudonne yaririmbye indirimbo yitwa Ibango ry’Ibanga. Ndetse n’umugore we Uwimbabazi Agnes ni umwe mu bajyaga bumvikana mu ndirimbo z’uyu Bizimungu Dieudonne amufasha kuririmba. Aba bombi rero bakaba barazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

5. Sekimonyo Emmanuel


Uyu yari umuririmyi ukomeye waririmbaga ku giti cye ndetse akaba yari azwi mu ndirimbo nka Umwana w’Umunyarwanda n’izindi zitandukanye zagiye zifasha Abanyarwanda mu butumwa buzigize ndetse n’uyu munsi wa none ziracyakoreshwa. Uyu Sekimonyo Emmanuel nawe akaba yarazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Abahanzi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ni benshi cyane hari abandi bari bazwi nka Bizimana Loti, Gatete Sadi, Rugerinyane Eugene, Murebwayire Mimir, ndetse n’abandi baririmbaga mu ma matsinda nka Iyamuremye Salve waririmbaga muri Korali Indahemuka, Rwakabayiza Berchimas na Kayigamba Jean de Dieu baririmbaga muri Korali ya Kigali (Chorale de Kigali), Kalisa Bernard waririmbaga muri Korali Ijuru (Chorale Ijuru), n’abandi bahanzi benshi.

U Rwanda rwagize ingaruka zikomeye cyane rwasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ku buryo nta muntu wakekaga ko kugeza uyu munsi wa none hari umuhanzi Nyarwanda tuzaba dufite ariko kubw’akazi gakomeye Abanyarwanda bakomeje kujya bakora babifashijwemo n’Ubuyobozi bwabo bwiza bakomeje kugenda biyubaka kimwe no muri muzika ni uko byaje kugenda kugeza ubwo uyu munsi hari Abahanzi kandi bose bahuriye ku mugambi umwe wo kurwanya Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/04/2016
  • Hashize 8 years