Bamwe bakiriye bitandukanye kuba bategetswe kutishyura amafaranga mu ntoki kuri moto

  • admin
  • 20/08/2020
  • Hashize 4 years

Mu Rwanda, kuvatariki 15 z’uku kwezi kwa munani abatega taxi moto bategetswe kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda coronavirus, uburyo bamwe bashima abandi bakavuga ko bubahenda.

Buri mumotari kuri moto ye hagomba kuba hariho mubazi (meter) – ifite ishusho ya ’smartphone’ – irimo ’programme’ yitwa ’Tap and Go’ ibara urugendo rwakozwe n’amafaranga umugenzi arutangaho, nta guciririkanya kubaho nk’ibisanzwe.

Ubu buryo si bushya kuko bwigeze gutangizwa kuri za moto mu Rwanda mu myaka itatu ishize, ariko ntibwakundwa n’abatega moto burahagarara.

Muri iki gihe cy’icyorezo abategetsi bavuga ko nta yandi mahitamo bugomba gukoreshwa uko byagenda kose.

Ikigo gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, cyamaze gushyiraho ibiciro byishyurwa hagendewe ku burebure bw’urugendo kuri moto.

Moto ni uburyo bwo gutwara abantu bukoreshwa cyane mu mijyi yo mu Rwanda.

Vianney Munyankera umaze igihe mu kazi ko gutwara abagenzi ku ipikipiki, yavuze ko ubu icyo avugana n’umugenzi mbere yo gutangiza urugendo ari ukwinjiza nimero ya telefone y’umugenzi muri iyo ’programme’.

Ati: “Iyo maze gushyiramo telefone y’umugenzi mpita ntangiza urugendo imashini igatangira kubara, [hahita] hiyandikamo 300Frw, yongera gutangira kubara turenze kilometero ebyiri.

“Icyiza cyabyo nuko [mbere] umugenzi yakubwiraga aho ajya we ahazi ariko wowe utahazi akaba yaguhenda, ariko ubu imashini ni yo ibara urugendo, usanga ari byiza ku ba motari.”

Uteze moto agomba kuba afite amafaranga muri telefone ye, kuko iyo urugendo rurangiye agomba kwishyura ari yo akoresheje.

JPEG - 93.5 kb
Umumotari na mubazi yahawe – iri kuri moto- ibara urugendo n’amafaranga umugenzi yishyura

Abatega moto ariko bo bamwe ubu bari kugaragaza ko amafaranga bishyuzwa n’iyo mubazi ku rugendo ari menshi kurusha ayo basanzwe bumvikana n’abamotari mbere y’urugendo.

Undi mumotari yagize ati: “Umugenzi ugiye ahantu harehare nk’i Remera [avuye hagati mu mujyi wa Kigali] ntashaka gutega moto, njye nka motari ndahomba kuko kuko tugera i Remera yabaze 1,800Frw cyangwa 1,700Frw.”

Umujyi wa Kigali uvuga ko ubu buryo bugomba gukoreshwa uko byagenda kose kuko guhererekanya amafaranga mu ntoki basanze ari inzira ikwirakwiza coronavirus.

Pudence Rubingisa ukuriye umujyi wa Kigali, kuri televiziyo y’igihugu yagize ati: “Ubu turi mu bihe bibi byo kurwanya coronavirus, umuntu wese mu bikorwa akora arasabwa kutishyura akoresheje ’cash’”.

Abatwara moto bahawe izi mashini na kompanyi zizicuruza ku ideni bazishyura mu gihe cy’imyaka ibiri kugira ngo ubu buryo bwo kwishyuza bushoboke.

Mu mujyi wa Kigali gusa, habarwa abacuruzi batwara abantu kuri moto bagera ku 40,000.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 20/08/2020
  • Hashize 4 years