Bamporiki Eduard yijeje Impamyabigwi umusanzu we mu kubaka Ikigega cyo kuzigama no kugurizanya

  • admin
  • 30/03/2019
  • Hashize 6 years
Image

Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Eduard Bamporiki, na we yijeje Impamyabigwi umusanzu we mu kubaka Ikigega cyo kuzigama no kugurizanya cy’abanyamakuru kuko ngo biri mu byo Umutoza w’Ikirenga, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabasabye.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Werurwe 2019 mu nama yari yahurije hamwe Intore z’abanyamakuru zizwi nk’Impamyabigwi,yari igamije kwisuzuma ngo Impamyabigwi zirebe aho zigeze zesa imihigo zahize.

Mu kungurana ibitekerezo,Impamyabigwi zafashe umwanya munini ku muhigo wo gutangiza ikigega cy’abanyamakuru cyo kuzigama no kugurizanya, umihigo umaze imyaka igera kuri itatu udashyirwa mubikorwa cyangwa ngo bawese.

Gusa cyera kabaye nyuma yo kumva amategeko shingiro yateguwe n’itsinda rya zimwe mu Mpamyabigwi hafashwe umwanzuro w’uko icyo kigega gitangira.Umusanzu w’ubwizigame muri icyo kigega wagenwe uhera ku bihumbi bibiri ukagera ku bihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwabda buri kwezi.

Ahereye Kuri iyi ngingo, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB,Dr Kayitesi yayishyigikiye avuga ko ibihumbi bibiri umuntu abitse biruta ibihumbi ijana biriwe.

Aha yavuze ko RGB yahize kuzaba bugufi y’Impamyabigwi no kuziherekeza mu rugendo rwo kwesa imihigo.Dr Kayitesi yahise atangaza ko RGB iteye inkunga ya miliyoni 3 umuhigo w’Ikigega cy’Abanyamakuru cyo kuzigama no kugurizanya anasaba ko cyafunguzwa vuba kugira ngo RGB inkunga yayo ibone aho inyuzwa.

Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Eduard Bamporiki,yahaye umugisha iki kifuzo anizeza Impamyabigwi umusanzu we mu gushyigikira iki gikorwa anabasezeranya ko azibutsa n’umutoza w’ikirenga nyakubahwa Paul Kagame ko igikorwa cyatangiye.

Ati “Ndumva nshaka gutanga isezerano ko naba nkiri mu Itorero cyangwa ntagihari ninshobora guhura n’Umutoza w’Ikirenga nzamwibutsa ko twatangiye. Ababyibuka bazi ko muri iyo nzira adashobora kudufasha tutariho kandi iyo tuza kuba turiho burya, ubu tuba tumaze kugera kure.

Magingo aya harabarurwa Intore z’Impamyabigwi zigizwe n’abanyamakuru bagera kuri 354 batojwe mu byiciro bitatu bitandukanye, ababyifuza muri aba bakaba ari bo ku ikubitiro iki kigega kizatangirana na bo, dore ko muri iyo nama hanakozwe urutonde rw’abifuza gutangirana na cyo n’umusanzu buri wese azajya atanga buri kwezi.

JPEG - 36.1 kb
Dr Kayitesi yasaba icyo kigega cyafunguzwa vuba kugira ngo inkunga yo RGB yasezeranyje abanyamakuru ibone aho inyuzwa
JPEG - 76.3 kb
Abanyamakuru kubyumva byabanje gusa n’aho bigorana ariko basobanuriwe baranyurwa

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 30/03/2019
  • Hashize 6 years