Bamporiki avuga ko ibyo kotsa igitutu abantu ubasaba intwererano atari ibya Kinyarwanda

  • admin
  • 06/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Hari abaturage hirya no hino mu gihugu bavuga ko barambiwe igitutu cy’ababasaba intwererano mu gihe bagiye gukoresha ubukwe. Ibi ngo hari n’igihe bihungabanya imibanire abantu bari basanzwe bafitanye.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko basigaye batangazwa no kubona ubutumwa bugufi kuri telefoni zabo cyangwa bakisanga bashyizwe ku mbuga za Watsapu zikusanyirizwaho inkunga cyangwa intwererano y’abantu runaka bagiye gukora ubukwe.

Ni ibintu aba baturage bavuga ko byeze cyane muri iyi minsi. Ababyinubira baravuga ko biri guterwa n’abategura ubukwe batihagije, abandi bagashaka kwigana ibyo abandi bakoze nyamara badahwayije ubushobozi, ahubwo bahanze amaso ku nkunga

Hari abemeza ko bimaze kuba nk’indwara kandi rimwe na rimwe bikaba byakurura amakimbirane hagati y’usaba intwererano n’uwagombaga kumutwerera iyo atamutwerereye, bikangiza umubano bari basanganywe.umwe yagize ati ’’ usanga umuntu yagushyize kumbuga za watsapu atakubajije ugasanga baguhuriyeho ari nki cumi, ugasanga ibyo bintu biradutesha umutwe, banjye bakora ubukwe bunjyanye n’ubushobozi bwabo ’’

Bamwe mu batarakora ubukwe bavuga ko ibyo bagiye babonera kuri bagenzi babo babuteguye nta cyo bafite byabaviriyemo isommo. Ababukoze na bo bakagira inama abatarabukora kwirinda kwishima aho batishyikira.

Mu Mujyi wa Kigali, hari bamwe mu bafasha abantu gutegura ubukwe, bavuga ko ubasabye kubafasha bamugira inama gusa ariko ngo hari igihe mu byo yapanze basangamo ukwirarira.


Bamwe mu bafite ahabera ubukwe bo bavuga ko kugira ngo birinde ko habaho rwaserera hagati yabo n’umukiliya bamusaba kwishyura mu bice.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Edouard Bamporiki avuga ko ibyo kotsa igitutu abantu ubasaba intwererano atari ibya Kinyarwanda. Agira abantu inama yo gukora ubukwe bwabo nta we biganye. Yagize ati “ Ugusanga umuntu murahuye nta n’iminsi itatu irashira kuberako akubonye mu modoka agatangira kuvuga ko uzayimutwerera , muri 2019 n’umwaka abantu bafashe mo ingamba zo gukoresha ibintu bicyeya ikindi abantu bakabaye barasizeyo , utakwimukana muri 2020 ni ugukora ikintu udafiye ubushobozi “

Ikibazo cy’abategura ubukwe bashingiye ku ntwererano kiragenda gifata indi ntera, aho ndetse bamwe mu babinenga bavuga ko hari abashakisha amafaranga menshi bagamije kuyasagura ngo azabafashe kubaho neza nyuma y’ubukwe.

Salongo Richard/ Muhabura.rw

  • admin
  • 06/01/2020
  • Hashize 4 years