Bakame yirukanwe burundu muri Rayon Sport nyuma yo kwihisha inyuma y’intsinzwi nyinshi z’iyi kipe

  • admin
  • 17/06/2018
  • Hashize 6 years

Mu Nama y’Inteko Rusange Idasanzwe yabaye kuri iki Cyumweru tariki 17 Kamena 2018,abagize Komite n’abayobozi b’abafana bemeje ko Kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame yirukanwa burundu, Umutoza Ivan Minnaert ahabwa gutoza Academy naho ikipe nkuru ikaba igiye kuzanirwa umutoza mushya ukomoka muri Brazil.

Nyuma y’ibibazo by’umwukamubi byavuzwe muri iyi kipe bikaba ngombwa ko Perezida wayo, Muvunyi Paul afata icyemezo cyo guhagarika

Impande zose zafashe umwanya wo gucoca ibibazo biri mu ikipe ndetse byatumye n’umusaruro ubura dore ko yamaze kuva mu rugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona yegukanye umwaka ushize, hafatwa icyemezo ko Kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame, ufatwa nk’uwagambaniye ikipe kubera ibyo yatangaje, yirukanwa burundu naho Ivan Minnaert agahabwa gutoza ikipe y’abana.

Umwe mu bitabiriye iyi nama waganiriye n’umunyamakuru yavuze ko Perezida Muvunyi Paul yavuze ko Bakame azagaruka muri Rayon Sports ari uko atakiyiyobora.

Yagize ati “Twaganiriye ku bintu bitandukanye cyane cyane ku mwuka mubi umaze iminsi mu ikipe kuko ari nawo watumye duhura. Mu myanzuro yafashwe ni uko Bakame yirukanwa burundu ndetse Muvunyi yavuze ko azayigarukamo ari uko atakiyiyobora. Umutoza [Ivan] nawe byashobokaga ko asezererwa burundu ariko harebwe ku ngaruka bishobora guteza atureze, akaba ariyo mpamvu ubuyobozi bwamuhaye kuzatoza Academy.”

Gusa ngo Perezida Muvunyi yemeje abitabiriye inama ko yabanje kuganira na Ivan ku nshingano nshya agiye gukora kandi babyumvikanye ku buryo nta kibazo bishobora kuzateza.

Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame wari kapiteni wa Rayon Sports ndetse wari uyimazemo imyaka 5 yirukanwe muri iyi kipe azira kumvikana ayigambanira.

Mu byatumye uyu musore yazize biracyekwa ko ari ikiganiro yagiranye n’umufana witwa Kibonge cyakwirakwiye hirya no hino,cyari cyuzuyemo amagambo benshi bise ay’ubugambanyi ndetse no kugumura abakinnyi ku mutoza.

Bakame wari umaze imyaka 5 muri Rayon Sports ndetse wasinye amasezerano

y’imyaka 2 umwaka ushize,yasabiwe kwirukanwa mu nama y’iyi kipe yabaye uyu munsi mu gihe umutoza Ivan Minnaert agiye gushakirwa akandi kazi karimo gutoza academy.

Nubwo Bakame yagaruwe igitaraganya mu ikipe nyuma yo gufatirwa ibihano kugira ngo ayifashe ku mukino wa APR Fc, benshi mu bafana ba Rayon sports ntibishimiye uko yitwaye kuri uyu mukino kuko batsinzwe na APR Fc ibitego 2-1, bashinja uyu munyezamu uburangare ku gutego cya 2.

1.Hatowe v/president Muhirwa Freddy

2.Hemejwe ushinzwe gukurikirana imishinga ya Rayon sport Claude

3.a)Minnaert arashakirwa indi mirimo aaho ashobora kuba yagirwa umutoza wa Rayon sport academy.

b) Bakame agomba guhagarikwa burundu muri Rayon Sports.

c) abandi bakinnyi bateje ibibazo bagomba kwihanangirizwa.

d) Ejo hazazanwa undi mutoza uvuye muri Bresil uzasimbura Ivan Minnaert.

4.Hashyizweho commite ya discipline izajya ihana ikanakebura inzego zose za Rayon sport.

5.Hemejwe ko amadeni Yose Rayon sports ibereyemo abantu batandukanye izishyurwa hakazaherwa kuri mama Djihad.


Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 17/06/2018
  • Hashize 6 years