Bahise bambwira bati mukwiriye kugira icyo mukora. Ngo mubwire Abanyarwanda baze muri Uganda – Perezida Kagame

  • admin
  • 29/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Kuri uyu wa Gatatu ubwo Perezida Kagame yakiraga ku meza abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, anabifuriza umwaka mushya wa 2020, yavuze ko Uganda iherutse kumusaba kubwira abanyarwanda ko bakongera gutemberera muri icyo gihugu.

Yavuze ko Uganda yabihereye kuri abo banyarwanda icyenda yari imaze kurekura n’abandi bake barekuwe mbere, ikumva ko nawe yahita abwira Abanyarwanda ngo basubire gukorera ingendo muri Uganda bisanzuye.

Ati “Bahise bambwira bati mukwiriye kugira icyo mukora. Ngo mubwire Abanyarwanda baze muri Uganda. Uwabimbwiraga naramubwiye nti nta kibazo, ariko se nindamuka mbyemeye, uyu munsi n’ejo, n’ejo bundi Abanyarwanda bakongera bagafungwa n’abafunzwe mbere batararekurwa?”

Yakomeje agira ati “Murumva nzasubira kubwira Abanyarwanda ngo narababeshye, nimwongere muhagarike kujya muri Uganda ? Naramubwiye nti mutubabarire, mureke gufata abanyarwanda kuko n’abafashwe ntibigeze bagira ibyo bashinjwa imyaka n’imyaka. Ikindi nimurekere aho gukorana n’iriya mitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nibikorwa gufungura umupaka bizahita byikora.”

Perezida Kagame yanavuze kandi ku mubano w’u Rwanda na Uganda utifashe neza , byatumye umwaka ushize kuyobora umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bikomera kurusha uko byamworoheye mu 2017 ubwo yari ayoboye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Ati “Nubwo ari ibihugu bike ariko byari bigoye kurusha kuyobora umugabane wose ariko ubuyobozi bwaba ubw’igihugu kimwe n’igihugu cyanjye mpura n’impogamizi kandi ari igihugu kimwe nkanswe umuryango. Ngira ngo muzi ibibazo twahuye nabyo n’abaturanyi bacu ariko by’umwihariko umuturanyi wacu mu majyaruguru, Uganda.”


Hashize igihe cy’itarigito u Rwanda na Uganda bagiye bashinjanya ko buri gihugu kimwe kivanga mu bibazo by’ikindi byaje kuvamo no gufungwa k’umupaka bihuriyeho – bongeye gusa n’ababwirana amagambo yumvikana nk’akarishye.

Perezida Kagame yashinje Perezida Museveni gucumbikira abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda , ikirego Perezida Museveni ahakana.

Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko yavuye mu byo “kwinginga” Uganda ngo yite ku byo yinubira bijyanye n’ibyo avuga ko ari imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ikorera muri Uganda ndetse n’ifatwa nabi ry’Abanyarwanda bari muri icyo gihugu.

Icyo gihe yagize ati: “Ushobora kundashisha imbunda ukanyica. Ariko hari ikintu kimwe kidashoboka: nta muntu n’umwe ushobora kumpfukamisha”.

Uganda n’u Rwanda byigeze kurwanira muri Kongo mu myaka ishize hapfa abasirikare benshi ba Uganda , ubwo ingabo z’u Rwanda zagabwagaho igitero n’abasirikare ba Uganda.

Cyakora bisa nk’aho abakuru b’ibihugu bya Tanzaniya na Kenya, baba bari gukurikiranira hafi iki kibazo kugira ngo ntibibe bibi.




Salongo Richard Muhabura.rw

  • admin
  • 29/01/2020
  • Hashize 4 years