Bagerageje kudutaba ntabwo bari bazi ko turi imbuto- Louise Mushikiwabo

  • admin
  • 08/04/2020
  • Hashize 4 years
Image

Umunyamabanga w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIFF), Louise Mushikiwabo yatangaje ubutumwa bw’ihumure muri iyi minsi u Rwanda ruri mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatautsi muri Mata 1994.

Mu butumwa Louise Mushikiwabo yanyujije kuri Twitter, yagaragaje ko abakoze Jenoside bari bafite gahunda yo kubataba ariko ntibyabakundira.

Mushikiwabo yagize ati, “Bagerageje kudutaba, ntabwo bari bazi ko turi imbuto.”

Louise Mushikiwabo yakoze mu nzego zikomeye mu Rwanda aho yabaye Minisitiri w’itangazamakuru na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo ubu ayobora Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa witwa Organisation Internatioale de la Francophonie ufite ikicaro i Paris mu Bufaransa.


Mu bandi bantu bakomeye bifatanije n’u Rwanda harimo Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Antonio Guterres, wagaragaye mu mashusho agira ati “Uyu munsi turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, igihe abarenga miliyoni y’Abatutsi bishwe mu minsi 100 gusa.

Abicwaga bari Abatutsi hamwe n’abandi batari bashyigikiye Jenoside. Uyu munsi, turunamira abishwe, tukanigira ku barokotse babashije kugira imbaraga zo kwiyunga no kugarura amahoro”.

Yakomeje agira ati “Ntidushobora kwemera ko ayo marorerwa yakongera. Tugomba kuvuga Oya ku mvugo zihembera urwango n’ubugizi bwa nabi. Tugomba kwanga itonesha iryo ari ryo ryose, tugashyira imbere gukunda igihugu no kukirinda.”

Muri iki gihe u Rwanda ruri kwibuka mu buryo budasanzwe kubera icyorezo cya Coronavirus, aho abantu bose bari wkibukira mu ngo zabo.


Denis Fabrice Nsengumuremyi /MUHABURA.RW

  • admin
  • 08/04/2020
  • Hashize 4 years