Bafatanwe litiro 300 za kanyanga ndetse n’ibindi biyobyabwenge
- 11/12/2015
- Hashize 9 years
Litiro 300 za kanyanga,amakarito 100 ya chief waragi ndetse n’udupfunyika 362 twa mayirungi, nibyo byafashwe na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi mu kwezi gushize.Ibi biyobyabwenge byose byafashwe bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 8,800,000 y’u Rwanda.
Ubwo bamwe muri bo bagera kuri 15 berekwaga itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 10 Ukuboza 2015 kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba,umuyobozi wungirije w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID) Assistant Commissioner of Police (ACP) Morris Murigo yavuze ko ibiyobyabwenge aribyo ntadaro y’ibyaha bitandukanye nk’ubujura,urugomo,ihohoterwa ritandukanye n’ibindi.
Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kubirwanya ifatanyije n’abaturage ndetse n’izindi nzego. ACP Murigo yanabwiye itangazamakuru ko hasanzwe hanariho ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na polisi mpuzamahanga ndetse na Polisi z’ibindi bihugu mu kurwanya ibyaha harimo n’ibyo by’ibiyobyabwenge.
Ruterana Deogratias na Ntezimana ni bamwe mu bafatanywe kanyanga na mayirungi,mu buhamya bwabo basabye abakinywa n’abacuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko nta kamaro babikuramo uretse kubangiriza ubuzima ndetse no kutagera ku iteramnbere.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw