Babeshywe ko indege ya gisivili yatezwe igisasu maze iherekezwa n’izindi z’intambara

  • admin
  • 03/06/2019
  • Hashize 5 years

Ingabo zirwanira mu kirere za Singapour zohereje indege ebyiri z’intambara gukikiza indege ya gisiviri itwaye abantu yari iri mu kirere mu gihe bari bumvise ko yatezwe igisasu, baje gusanga ari ikinyoma.

Abategetsi muri iki gihugu bavuga ko iyi ndege yari irimo abagenzi 144 ivuye muri Philippines ku munsi w’ejo ku cyumweru, ubwo polisi yamenyeshwaga ko ifite ikibazo cy’umutekano.

Ibitangazamakuru byo muri Singapour bivuga ko umwana w’umuhungu w’imyaka 13 utatangajwe izina wari muri iyi ndege, ari we wahimbye iki kinyoma agatanga impuruza. Ubu ari gufasha polisi gukora iperereza.

Umuvugizi wa kompanyi y’indege ya Scoot yabwiye ikinyamakuru Straits Times cyo muri Singapour ko abagenzi bose 144 n’abakozi b’indege bari amahoro ubwo indege yageraga ku kibuga cya Changi kuri iki cyumweru.

Ng Eng Hen, Minisitiri w’ingabo wa Singapour, yaje gutangaza ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook avuga ko iki gihugu “gifata ikintu cyose cyahungabanya umutekano nk’igikomeye kugeza basanze atari byo”.

Yanditse ati “Indege ebyiri [z’intambara] zahise zihuta gukikiza indege ya Scoot yari igiye kumanuka, gusa byarangiye ari impuruza y’ikinyoma yatanzwe”.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/06/2019
  • Hashize 5 years