Ba Sekombata Bigaritse Robert Mugabe muri Zimbabwe

  • admin
  • 25/08/2018
  • Hashize 6 years

Muri Zimbabwe ihuriro ry’abasirikari barwanye intambara y’ubwigenge bavuye ku rugerero bazwi nka ba Sekombata, barasaba leta ko izina rya Robert Gabriel Mugabe ryitiriwe ikibuga mpuzamahanga cy’indege muri ryateshwa agaciro rigasibwa burundu.

Mugabe yari aherutse kubatiza icyo kibuga cy’indege izina rye mu mwaka ushize, mbere gato y’uko ahagurutswa ku ntebe y’ubutegetsi ku ngufu n’abasirikari, ubu akaba acungishirijwe ijisho iwe.

Abasekombata bemeza ko biteye ikimwaro kubona uwabaye intandaro y’igwa ry’ubukungu mu gihugu cye yigororera kwiyitirira ikibuga cy’indege mpuzamahanga. Abasekombata kandi baribaza uburyo abashyitsi bazasura Zimbabwe bakacyirizwa indamukanyo mu izina ry’uwo bita umunyagitugu wazahaje igihugu akakiroha mu manga.

Ubusabe bw’abo basekombata bwamaze gushyikirizwa leta ya Zimbabwe. N’ubwo ubwabo nta rindi zina bafite hafi risimbura iryo, barasaba leta guhindura iryari risanzwe vuba na bwangu.

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 25/08/2018
  • Hashize 6 years