Ba ofisiye bato 36 muri RDF na RNP basoje amasomo bamazemo amezi 4 muri RDF-CSC
- 18/03/2017
- Hashize 8 years
Kuri uyu wa Gatanu, itariki 17 Werurwe 2017, abasirikare 34 ba RDF ndetse n’abapolisi 2 mu Gipolisi cy’u Rwanda basoje amasomo ya ba ofisiye bato n’abakozi mu Ishuri rikuru ry’abayobozi b’ingabo n’abakozi (Rwanda Defence Force Command and Staff College (RDF-CSC), riherereye mu Karere ka Musanze.
Umuhango wo gusoza aya masomo wari uyobowe n’umuyobozi w’iri shuri, Major Gen. Jean Bosco Kazura, wari uhagarariye Umugaba mukuru w’ingabo.
Mu ijambo rye, Gen. Kazura yashimiye abasoje amasomo kuba baragaragaje ikinyabupfura cyo ku rwego rwo hejuru n’imyitwarire myiza mu gihe cy’amezi ane bari bamaze muri aya masomo. Yakomeje agaragaza icyizere cy’uko aya masomo yahaye ubushobozi aba ba ofisiye bwo kuba abayobozi n’abakozi beza mu bijyanye na takitiki n’ibikorwa.
Yababwiye ko ishuri ryabahaye ubumenyi buzabafasha kumva no gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’abayobozi bakuru babo ndetse n’ubushobozi bwo kuzayobora abo bakuriye.
Yagize ati: “Ibi bisobanuye neza ko mwiteguye koherezwa no gufata zimwe mu nshingano z’ingenzi haba mu bikorwa bya gisirikare cyangwa mu myanya iyo ari yo yose y’abakozi bo ku rwego rwanyu.”
Maj Gen Kazura kandi yabasabye gusigasira indangagaciro za RDF, ndetse ashimira abafasha n’imiryango yabo ku bw’inkunga yabo mu gufasha aba ba ofisiye kurangiza neza amasomo yabo.
Col Justus Majyambere, umwarimu mukuru muri iri shuri, yatangaje ko ishuri rishimishijwe n’aba banyeshuri bageze ku rwego rwiza rw’ubushobozi buzabafasha guhangana n’ibibazo by’umutekano no kuyobora abo bakuriye kugera ku ntego z’abayobozi bakuru babo. Yasabye aba gukomeza ubwitange, gukora cyane no kwicisha bugufi bagaragaje mu gihe bari muri iri shuri.
Major Callixte Migabo niwe wabaye uwa mbere muri aya masomo, akurikirwa na Capt. Alexis Karemera, mu gihe igihembo cy’uwahize abandi mu bushakashatsi bise mu Cyongereza “The best Commandant’s Paper” cyegukanywe na Capt. Jacqueline Uwamahoro.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru muri RDF no mu Gipolisi cy’Igihugu (RNP) ndetse n’abandi basirikare, abafasha b’abasoje amasomo n’imiryango yabo ndetse n’abayobozi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw