Ba Meya b’Uturere bongerewe iminsi itazwi yo kuba bari ku buyobozi

  • admin
  • 06/01/2016
  • Hashize 8 years

Abayobozi b’uturere, ababungirije n’ab’inzego z’ibanze muri rusange barimo gusoza manda yabo bemerewe gukomeza gufata ibyemezo kugeza igihe kitazwi. Abayobozi b’inzego z’ibanze bariho batowe hagati ya Gashyantare na Werurwe 2011, muri manda imara imyaka itanu.

Byagiye bivugwa ko bazarangiza manda yabo tariki ya 31 Ukuboza 2015, inzego bayoboraga zikajya mu nzibacyuho izayoborwa n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa kuri urwo rwego, mu gihe abo bayobozi bazi ko igihe ntarengwa cyo guhagarika inshingano zabo ari tariki ya 15 Mutarama 2015.

Mu kiganiro Igihe.com yagiranye na Ngendahimana Ladislas umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(Minaloc) yavuze ko bakiri abayobozi basohoza inshingano zabo, bazahagarika Minisiteri nigena igihe cyo kuzihagarika. Yagize ati “ Baracyari abayobozi kugeza igihe kizagenwa, n’ibyemezo bafite ububasha bwo kubifata nk’uko bisanzwe.” Ngendahimana yemeza ko igihe cy’amatora nikigera ari bwo aba bayobozi bazahagarika akazi.

Komisiyo y’Igihugu y’amatora na yo yemeza ko mu gihe amatora y’ababasimbura ataraba bagikomeza inshingano zabo. Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora yavuze ko uhereye igihe abo bayobozi bashyiriweho kugeza ubu, imyaka itanu ya manda bagomba kumaraho bagenerwa n’itegeko batarayirenza. Bimwe mu byerekana ko inshingano z’abo bayobozi zigikomeza n’uko barimo kwitabira imirimo itandukanye.

Meya wa Rutsiro yitabiriye inama Njyanama y’ako karere, uwa Gatsibo ejo yakiriye abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, mu gihe uwa Rubavu yakiriye abatandukanye barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo, uw’Ingabo n’uw’Ububanyi n’amahanga. Abo bameya kandi baritabira inama iteganyijwe mu masaha make irimo kurebera hamwe uko abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye bazitabira itorero ryabateguriwe bafashwa mu bijyanye no kurindwa indwara ya Malariya.

Amatora yo gusimbuza abayobozi b’uturere n’ababungirije, ateganyijwe tariki ya 22 Gashyantare 2016, ariko guhera mu ntangiriro z’uko kwezi bazatangira kwereka abaturage imigabo n’imigambi yabo (kwiyamamaza) kandi ntibabyemerewe bakiri kuri uwo mwanya. Ikindi ni uko tariki ya 8 Gashyantare hateganyijwe amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’Umudugudu. Mu gihe bazahagarika akazi kabo basoje manda yabo, inshingano zabo zizakomezwa n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa bo kuri urwo rwego.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/01/2016
  • Hashize 8 years