Ba Imamu bo mu mujyi wa Kigali bahawe amahugurwa yo kurwanya ubutagondwa

  • admin
  • 24/02/2016
  • Hashize 8 years

Mu minsi ishize mu Rwanda umuyoboke w’idini ya Islam yarashwe na polisi akekaho ibikorwa by’iterabwora bigamije gushakira amaboko ISIS. Nyuma gato Polisi y’igihugu yatangaje ko yataye muri yombi abandi bayoboke b’idini ya Islamu bakekwaho gufatanya n’uwarashwe mu bikorwa by’iterabwoba, ariko yizeza ko nta mpungenge zihari kuko izakomeza gufatanya n’idini ya Islam na buri munyarwanda wese mu guhashya ibyo bikorwa.

Iki gisa nk’igikuba cyakanguye inzego zitandukanye zirimo by’umwihariko idini ya Islam aho ikomeje guhagurukira bidasanzwe ibikorwa byo kurwanya iterabwoba ihereye ku ba sheikh n’abahagarariye imisigiti Ubuyobozi bw’abayisilamu mu Rwanda buri mu bikorwa byo guhugura abamenyi b’idini benshi mu bijyanye no kurwanya iterabwoba bitewe n’uko ari bo bakunze guhura cyane n’abayoboke.

Sheikh Sindayigaya Mussa yavuze ko aya mahugurwa b’imisigiti yose yo mu Mujyi wa Kigali agamije kugaragaza uruhare rw’aba Imamu mu gukumira no kurwanya ibitekerezo by’ubutagondwa byitirirwa idini rya Islam. Yagize ati “Twateguye aya mahugurwa kugira ngo twerekane uruhare rw’abayobozi b’imisigiti mu gukumira no kurwanya ibitekerezo by’ubutagondwa byitirirwa idini rya islam nk’abantu bahorana n’abayoboke ba Islam buri munsi cyane ko umusigiti ari rwo rwego rw’ibanze rw’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda.”

ACP Theos Badege ukuriye urwego rw’iperereza muri polisi y’u Rwanda yavuze ko aya mahugurwa ari ikimenyetso cy’uko abayobozi b’abayisilamu mu Rwanda bafite intwambwe ikataje mu gukumira iterabwoba ndetse banabazwa cyane n’abantu babangiriza isura y’idini ryabo.

Nyuma y’aya mahugurwa y’abayobozi b’imisigiti yose iherereye mu Mujyi wa Kigali,biyemeje ko buri Imamu azajya abazwa amakuru yavugiwe mu musigiti ashinzwe kuyobora igihe cyose biganisha ku cyahungabanya umutekano w’igihugu n’abagituye, ndetse banamagana ingengabitekerezo y’ubutagondwa ihembera ibikorwa by’iterabwoba bikorwa byitirirwa idini ya Islam.

Yanditswe na Ubwanditsi/ Muhabura.rw

  • admin
  • 24/02/2016
  • Hashize 8 years