Aya masezerano akeneye gutangira gushyirwa mu bikorwa vuba bishoboka-Louise Mushikiwabo
- 19/03/2018
- Hashize 7 years
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yagaragaje ko gutangira gukurikiza amasezerano y’isoko rusange bizatanga amahirwe ku banyafurika benshi, bikazafungurira amarembo abashoramari ndetse bikaba imbarutso y’iterambere ry’abaturage bagikennye.
Mushikiwabo yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, ubwo yatangizaga inama ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga ba Afurika, bari i Kigali bakora ku masezerano Nyafurika agenga isoko rusange, AfCFTA.
Ni amasezerano byitezwe ko azashyirirwaho umukono i Kigali mu nama idasanzwe y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ku wa 21 Werurwe.
Mushikiwabo yavuze ko mu gihe gito kiri imbere ibihugu byose nibiyashyiraho umukono ndetse bikayemeza burundu, bizaba ari igikorwa gikomeye kuko azafungura isoko rya miliyari 1.2 y’abaturage, rikazazana impinduka ku bukungu bw’uyu mugabane binyuze mu kwihutisha ishoramari no kongera ubucuruzi.
Yavuze ko mu gushyira mu bikorwa ibikubiye muri aya masezerano, hari amahirwe yo kuzamura abaturage bagikennye, bikazatuma Afurika irushaho kuberwa n’ishoramari ririmo n’iry’abanyamahanga.
Yakomeje agira ati “Aya masezerano akeneye gutangira gushyirwa mu bikorwa vuba bishoboka, kandi buri wese akumva ko amunyuze. Mu kuyasinya no kuyemeza burundu, tuzaba duhaye abanyafurika mbere na mbere n’Isi muri rusange, ikimenyetso cy’uko dufite ubushake mu guteza imbere ubukungu bw’umugabane dushyize hamwe, binyuze ku isoko rihuriweho rya Afurika.”
Muri gahunda ya 2063 Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ushyize imbere, uyu mushinga w’isoko rusange ni umwe mu bikorwa bihanzwe amaso muri uru rugendo.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubukungu y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Afurika, Dr Vera Songwe, yavuze ko Isi iri guhura n’ibibazo bitandukanye birimo ko ibihugu bikomeye biri kuryama ku bukungu bwabyo, ibyo bikaba bigomba kugira ingaruka kuri Afurika.
Yatanze ingero kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziheruka kwifata zikazamura umusoro ku byuma bya acier na aluminum, mu gihe Afurika yoherezayo ibigera kuri miliyoni 800 $ ndetse iheruka kuvuga ko izashyiraho ibihano ku bihugu byo muri EAC nibitisubiraho ku mugambi wo guca caguwa binyuzwe muri gahunda ya AGOA, ubucuruzi bubarirwa muri miliyoni 450 $.
Yakomeje agira ati “AfCFTA iratanga umusingi wo kwishyira hamwe kwa Afurika, kwadufasha kwishyira mu mwanya mwiza kurushaho. Dushyize hamwe, dushobora gutuma imbaraga z’umugabane wa Afurika ziba nyinshi kurusha uko igihugu kimwe cyakora ukwacyo.”
“Mugihe mu rwego mpuzamahanga ubucuruzi buri kugenda bugira ibibazo, ni ibintu byumvikana kuba twareba amahirwe atwegereye. Biragaragara ko AfCFTA ari amahirwe akomeye ku bucuruzi muri Afurika, ariko bifite n’inyungu zirenze izi.”
Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yavuze ko Afurika itakwemera ko buri gihugu gikomeza gukora ukwacyo mu gihe ibihugu bindi bikomeye biri gushyira hamwe, asaba ko buri gihugu kigaragaza uruhare rwacyo hagamijwe urujya n’uruza rw’abantu n’ubucuruzi.
Chief Editor