Avoka yasabye gusubizaho ibyasenywe kwa Ndoli ku Gisimenti mu gihe Urubanza rutari rwarangira

  • admin
  • 18/10/2015
  • Hashize 9 years
Image

Iyi nzu yahoze ari iya Nzabonimana Etienne, iza gutezwa cyamunara ku itariki 18 Ukuboza 2014 kugira ngo hishyurwe indishyi z’ibyo yangije muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 nk’uko yabihamijwe n’urukiko rwo mu Bubiligi rwitwa “La Cour d’Assises de l’Arrondissent administratif de Bruxelles-Capitale.”Nyir’iri gorofa yatanze ikirego mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga asaba ko haseswa cyamunara.

Murumuna wa Nzabonimana Etienne witwa Bogera Jean Baptiste avuga ko umwavoka yandikiye Catch Up Investment Company yaguze iyi nzu kuko iyi sosiyete itazi ko iyi nzu iri mu rubanza.Yagize ati “twagombaga kubamenyesha ko iyi nzu n’ubwo bayiguze, n’ubwo bayishyuye iri mu kibazo. “Catch Up Investment Company iramutse itabyubahirije, tugatsinda urubanza ibyo yaba yarakoze byose byaba impfabusa kuko tubibamenyesheje” nk’uko akomeza abivuga. Ibaruwa uyu mwavoka yandikiye sosiyete yaguze iyi nzu, ikinyamakuru Izuba Rirashe gifitiye kopi, iragira iti, “Mbandikiye mbasaba ko mwaba muhagaritse ivugurura ry’inzu ya Nzabonimana Etienne mwaguze muri cyamunara yakozwe na Kanyana Bibiane (umuhesha w’inkiko w’umwuga) ku wa 18/12/2014 kuko iyo cyamunara yasabiwe guseswa mu rubanza RC 0080/15/TB/Nyarugunga rukaba rukiburanwa.

Bwana, kubibasaba ni ukugira ngo hubahirizwe amategeko nk’uko Igihugu cyacu cyiyemeje kuyagenderaho kandi kikaba cyarabyiyemeje mu Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 6, Nzabonimana akaba ataraheza inzira itegeko rimuteganyiriza agaruza ibye. Kubera izo mpamvu, twabasabaga ko n’ibyo mwamaze gusenya mwaba mubisubijeho mu gihe hagitegerejwe imikirize ya ruriya rubanza kuko kugeza ubu tutazi niba cyamunara izakurwaho cyangwa igumaho. Iramutse ikuweho birumvikana ko ibyo bikorwa mushyiraho byateza igihombo gikomeye.”

Muri iyi baruwa, uyu mwavoka yamenyesheje n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, nk’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera n’uw’Akagari ka Rukiri I iyi nzu yubatsemo. Yanamenyesheje kandi Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga ari na rwo ruburanishirizwamo urubanza rwo gusesa cyamunara.

Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru , Bapfakurere Robert, Umuyobozi wa Catch Up Investment Company yavuze ko iyo baruwa atarayibona kandi ngo umwavoka nta bubasha afite bwo guhagarika ivugururwa ry’iyo nzu kuko hari amategeko agenga imisenyerwe y’inyo nzu.

Yanditswe na muhabura1@gmail.com/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/10/2015
  • Hashize 9 years