AS Muhanga igabanyije umuvuduko wa APR FC wo gutera intambwe igana ku gikombe cya Shampiyona

  • admin
  • 18/05/2019
  • Hashize 5 years

Ikipe ya AS Muhanga ikoreye Rayon Sport umurimo utoroshye yambura APR FC amanota atatu yari buyifashe gukomeza urugendo rwerekeza ku gikombe aho umukino wazihuzaga warangiye AS Muhanga itsinze APR FC ibitego 2-1.

Ni umukino waberaga i Muhanga wari ufite igisobanuro gikomeye cy’uko APR FC itagomba kuwutakaza kuko ari uguha amahirwe mucyeba we w’ibihe byose Rayon Sport bari kurwanira kwegukana igikombe cya Shampiona ya 2018-2019.

Ibyo APR FC ntiyabihaye agaciro gakomeye kuko ku munota wa 27 w’igice cya mbere cy’umukino, ikipe AS Muhanga yabonye igitego nyuma y’uko Bizimana Yannick acitse Buregeya Prince, acenga umunyezamu Kimenyi Yves wari usohotse, atereka umupira mu izamu ryambaye ubusa.

Ubwo umukino wakomeje aho byageze ku munota wa 39, Nizigiyimana Junior wa AS Muhanga ahabwa ikarita itukura biturutse ku gukinira nabi Niyonzima Ally wa APR FC bituma AS Muhanga isigara ikina ari abakinnyi 10.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 49 Bizimana Yannick yongeye gusiga abakinnyi ba APR FC barimo Rugwiro Herve, ari inyuma y’urubuga rw’amahina atera ishoti rikomeye umupira umanukira mu izamu rya Kimenyi Yves, uyu rutahizamu wa Muhanga agize ibitego 13.

Gutsindwa kwa APR FC bitumye ikomeza kurushwa amanota ane na Rayon Sports ya mbere n’amanota 66 mu gihe hasigaye imikino ibiri ngo shampiyona irangire. APR FC isigaje guhura na Espoir FC na Police FC mu gihe Rayon Sports izakirwa na Kirehe FC mbere yo kwakira Marines FC.







Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 18/05/2019
  • Hashize 5 years