Arusha:Umuhuza w’Abarundi Mkapa yateye utwatsi ubusabe bwa Leta y’uburundi ategeka ko ibiganiro bikomeza

  • admin
  • 25/10/2018
  • Hashize 5 years

Umuhuza w’Abarundi Benjamin William Mkapa yahaye umukoro abitabiriye ibiganiro biri kubera mu mujyi wa Arusha amasaha 48 ngo babe bamuhaye ibintu by’ingenzi byatuma amatora yo mu 2020 akorwa neza mu Burundi.

Ibi yabivugiye mu nama yagombaga gutangira ku wa Gatatu tariki 24 Ukwakira 2018, Mkapa yavuze ko ubwa mbere ibyo biganiro byari gutangira tariki 19 z’uku kwezi uyu mwaka, ariko Leta y’Uburundi isaba ko byakwigizwa inyuma bigashyirwa kuyindi tariki.

Ibyo byatumye byimurirwa kuri tariki ya 24 z’uku kwezi ariko nabwo bibaye iby’ubusa Leta yongeye gusaba ko byasubikwa bigashyirwa mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka.

Benjamin William Mkapa yagize ati “Leta y’Uburundi yansabye kwimurira ibyo biganiro mu kwezi k’Ugushyingo, nkabashyikiriza urutonde rw’abazitabira ibyo biganiro kandi tukaganira ku rw’urwandiko rw’inzira rwo mu Kayanza gusa.Ibyo rero ibiro by’umuhuza ntibishobora kubyemera.”

Mkapa komeza avuga ko kugeza ubu nta butumwa barabona bwa Leta y’Uburundi bwerekana ko bazitabira ibyo biganiro.

Noneho kubera uko ibintu byifashe magingo aya, ibiro by’umuhuza byasabye ko abitabiriye ibyo biganiro bafata urwandiko rw’inzira rwumvikanyweho mu Kayanza n’urwa Entebbe muri Uganda n’ubwo bizwi neza ko batabyumvikanaho byose, hanyuma bumvikane uburyo amatora yo mu 2020 yategurwa neza.

Umuhuza w’abarundi Mkapa ati “Nzahita ngendera ku rwandiko rw’inzira rwo mu Kayanza ndetse n’urwo muzaba mumaze kwumvikanaho, mbishyire hamwe hanyuma ntange icyegeranyo ku muhuza ndetse n’inama y’akarere ka Afurika y’uburasirazuba (EAC) kugirango bafate ingimba zifatika. “

Biteganijwe ko ibyo biganiro bizarangira mu cyumweru gitaha ku wa Kabiri tariki 29 Ukwakira mu 2018.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 25/10/2018
  • Hashize 5 years