“Arthur and Kansiime Live”-Isomo bategura ibitaramo hano mu Rwanda –Reba Amafoto yaranze igitaramo

  • admin
  • 25/07/2016
  • Hashize 8 years
Image

Arthur and Anne Kansiime Live ni kimwe mu bitaramo bibereye muri iyi Kigali ndetse n’u Rwanda rwose muri rusange kerekanye ko Abanyarwanda bamaze kugera ku rwego rushimishije mu bijyanye n’imitegurire y’ibitaramo ndetse n’uburyo bw’ubwitabire bw’abafana bumaze kuzamuka umuntu ashingiye kuri iki gitaramo cy’Abanyarwenya cyateguwe na Nkusi Arthur.

Hari kuri iki cyumweru tariki ya 24 Nyakanga 2016, I Kigali muri Serena Hotel, Abanyarwanda bari benshi cyane n’ubwo amambere bamwe bari bamanje kwibaza umubare w’abazitabira iki gitaramo ahanini bitewe n’ibiciro byari byashyizweho ku bijyanye no kwinjira muri iki gitaramo dore ko 10000 yari yo mafaranga makeya naho kuri bamwe bicara muri VIP bishyuraga 20000 y’u Rwanda, si aba gusa kuko muri iki gitaramo hariho n’ikindi gice cy’abishyura ibihumbi 200 ari ameza y’abantu batandatu umuntu akaba yanavuga ko ibi bitari bimenyerewe hano mu Rwanda ko abantu bishyura ibihumbi Magana abiri byose mu gitaramo. Iki gitarmo cyabimburiwe n’Abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda barimo Dj Pius n’abandi bari batumiwe muri iki gitaramo, nyuma aba bahanzi bakimara kuririmba hagezweho umwanya w’Abanyarwenya abantu bari bitezwe, aba rero babimburiwe na Chipkizy wo muri Kenya wamaze igihe kingana hafi n’iminota 40 nyuma haza kujyaho Arthur abantu benshi bari bategereje muri iki gitaramo.

Arthur yageze ku rubyiniro abantu bose barahaguruka bamuha icyubahiro, ubundi aratangira akora mu gaseke k’inzenya ze zivuga ku ngingo zitandukanye kuva kuri politiki, iyobokamana, siporo, abahanzi ndetse no ku babyeyi yaboneyeho gushimira uburyo bamufashije kugera aho ageze ubu. N’ubwo inyinshi mu nzenya Arthur yateraga zari ziganjemo izo asanzwe avuga mu bitaramo ajya akora ndetse no kuri radiyo abantu bamwishimiye cyane. Arthur akimara kuvaho hagombaga gukurikiraho umushyitsi mukuru Anne Kansiime wari waturutse muri Uganda, ariko yabanjirijwe na mugenzi we witwa Clotilda na we wo muri Uganda n’ubwo atari azwi n’abantu benshi, gusa nawe inzenya yateye zashimishije abantu. Nyuma ya Arthur hagiyeho undi munyarwenya wo muri Uganda nawe agerageza gusetsa abantu n’ubwo atari asanzwe azwi cyane ariko nawe yabasekeje karahava

Byari igihe rero ko Anne Kansiime nawe agera kurubyiniro ariko byonyine n’ikanzu yaje yambaye yamanje gusetsa abantu benshi, cyane ko iyi kanzu ari igitenge bigaragara ko ari Made in Rwanda, uyu munyarwenyakazi wo muri Uganda yaranzwe no kubyina imbyino zisekeje hanyuma akajya anakomeza gutera inzenya abantu bagaseka kakahava dore ko abantu bamufashaga kubyina bitewe n’Akabeho kivanzemo imiyaga n’akavura kari kamaze kugera mu mujyi wa Kigali. Kansiime yakomeje asetsa abantu ari nako bamwe bamufata amafoto abandi bagerageza kumwifotorezaho.

Muri rusange iki gitaramo umuntu ntiyabura kuvuga ko cyasize isomo kuri banyir’ugutegura ibitaramo hano mu Rwanda cyane ko uhereye mu buryo bw’imyamamarize yacyo ahantu hose wasangaga ntakindi kiri kuvugwa haba kubakoresha imbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda ndetse no hanze yahoo babashije kumenya iby’iki gitaramo kandi urebye n’umusaruro ugendeye kubwitabire bwacyo wari mwiza kuko ni kimwe mu bitaramo byitabiriwe cyane hano I Kigali.

Usanga ibintu bijyanye no gutegura ibitaramo hano mu Rwanda hakirimo cya kintu cyo kutamenya akamaro ko gukoresha izi mbuga nkoranyambaga nka za Instagram, Facebook, Twitter n’izindi ahanini usanga nko mu bihugu byateteye imbere umuhanzi atajya akenera kujya ku ma televiziyo kwamamazaho ibikorwa bye ahubwo izi mbuga nkoranyambaga ahanini nizo bifashisha, ibi rero akaba aribyo ahanini byafashije Nkusi Arthur.



















Yanditswe na Snappy Akaeyezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/07/2016
  • Hashize 8 years