Arabie Saoudite:Ubagore bifuza kwahukana bazajya bategereza ubutumwa bubyemeza kuri telefone igendanwa

  • admin
  • 06/01/2019
  • Hashize 5 years

Itegeko rishya ryasohotse mu gihugu cya Arabie Saoudite rivuga ko umugore wese yifuza kwahukana azategereza ubutumwa bw’urukiko bwoherejwe kuri telefone igendanwa bwemeza ko abyemerewe.

Abagore b’inzobere mu by’amategeko bavuze ko iryo tegeko rigiye gutuma ukwahukana kwakorerwaga mu rwihisho kurangira,mu gihe abagabo bashobora guta abagore babo batabibabwiye.

Iryo tegeko rizatuma abagore bamenya uburyo bubatse,binabarindire uburenganzira bwabo nk’ubwo guhabwa ibibatunga igihe batandukanye n’abagabo.

Mu mwaka ushize itegeko ryabuzaga abagore gutwara imodoka ryakuweho muri Arabie Saoudite.

Umunyamategeko wo muri Saudia Nisreen al-Ghamdi yabwiye iibiro ntaramakuru bya Bloomberg ati”iri tegeko rishya rituma abagore bahabwa imperekeza iyo bahukanye.”

Naho umunyamategeko Samia al-Hindi yabwiye ikinyamakuru Okaz ko abagore benshi batanze ibirego byo kuba barahukanishijwe batagishijwe inama.

Ese kuri ubu ni ibiki abagore ba Saudia badashobora gukora?

Hari ibintu byinshi abagore bo muri Arabie Saoudite badashobora gukora badahawe uburenganzira n’uwubafiteho ububasha yaba umugabo, se, musaza wabo cyangwa umuhungu wabo.

Bimwe muri byo ni:

.Gusaba urwandiko rw’inzira

.Gufata urugendo yerekeza mu mahanga

.Kurongorwa

.Gufunguza konte muri banki

.Gutangira umushinga

.Kuva muri gereza

Ibi by’uko abagore bacungishwa abagabo byatumye habaho ubusumbane bunini hagati y’abakobwa n’abahungu mu bihugu byinshi byo mu burasirazuba bwo hagati. Gusa ibi ni imigenzo ahanini ituruka mu basekuru babo nk’uko bigaragara muri bimwe mu bitabo by’iyobokamana.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 06/01/2019
  • Hashize 5 years