Arabia Saoudite:Abagore noneho bemerewe gukora ingendo mu mahanga bonyine nta mugabo ubaherekeje

Ubu abagore bo muri Arabia Saoudite bemerewe kujya mu mahanga bonyine nta mugabo ubaherekeje nk’uko byemejwe n’iteka ry’umwami ryasohotse uyu munsi kuwa gatanu.

Iri teka ryemerera umuntu wese w’igitsina gore urengeje imyaka 21 ko ashobora gusaba urwandiko rw’inzira (passport) nta bundi burenganzira abanje kubisabira, ibi bibashyira ku rwego rumwe n’abagabo.

Abagore kandi bahawe uburenganzira batagiraga bwo kwandikisha abana, kwandikisha gushyingirwa no gusaba gatanya.

Ubwami bw’iki gihugu bumaze iminsi budohora ku bintu bitandukanye bisanzwe bibujijwe abagore, nubwo abaharanira uburenganzira bwabo bavuga ko bikiri byinshi.

Kubangamira uburenganzira bw’abagore byatumye bamwe muri bo bahunga iki gihugu basaba ubuhungiro mu mahanga nk’uko bagiye babitangaza.

Umutegetsi w’iki gihugu, igikomangoma Mohammed bin Salman asa n’ugamije guhindura ibintu, yasabye ko hadohorwa ku bibuzwa abagore, birimo nk’uburenganzira bwo gutwara imodoka bahawe umwaka ushize.

Uyu mutegetsi ariko ntabwo yorohera impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore, bamwe muri bo mu mezi ashize batawe muri yombi.

Kuri ubu,muri iki gihugu umugabo cyangwa undi mufite icyo mupfana w’umugabo,ahabwa uburenganzira bwo gufata imyanzuro yose ku mugore.

Kugeza ubu, byasabaga umugore gusaba uburenganzira umugabo, cyangwa undi bafitanye isano w’umugabo, kugira ngo asabe ’passport’ cyangwa asabe ko yongerwa agaciro, ndetse no kuva mu gihugu.

Gusa iteka ry’umwami rishya ritegeka ko ’passport’ y’iki gihugu ihabwa umunyagihugu wese uyisabye, kandi umuntu wese urengeje imyaka 21 atagomba gusaba uburenganzira bwo kujya hanze y’igihugu.

Izi mpinduka kandi zirimo iziha abagore amahirwe ku murimo, kuko iri teka rivuga ko abaturage bose bafite uburenganzira ku murimo nta vangura rishingiye ku gitsina, ubumuga cyangwa imyaka.

Abagore benshi muri iki gihugu bahise bajya ku mbuga nkoranyambaga bishimira iteka ry’umwami.

Umwe mu bagore bavuga rikijyana witwa Muna Abu Sulayman yavuze ko abari muri uru rungano bagize amahirwe yo kwisanzura bakareshya na basaza babo.

Yanditse agira ati “Urungano ruri gukura mu bwisanzure busesuye kandi rureshya na basaza barwo”.

Gusa hari bamwe muri iki gihugu bagitsimbaraye ku mibereho ya kera batabyishimiye, umugore umwe yabwiye Reuters ati “Tekereza abakobwa bawe nibakura bumva bagomba kugusiga ntibazagaruke, bizagushimisha?”

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe