APR FC yungutse umuterankunga mushya

  • admin
  • 14/01/2020
  • Hashize 4 years

APR FC yungutse umuterankunga mushya, AZAM, uruganda rukora ifarini rwo muri Tanzania, APR izanjya ya mamaza binyuze mu kwambara imyambaro iriho ibirango byarwo.

Azam na APR FC bari bamaze iminsi mu biganiro mu gihe kandi iyi Sosiyete yaganiriye n’andi makipe yo mu Rwanda. Umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver, yatangaje ko amasezerano y’ubufatanye hagati y’impande zombi azashyirwaho umukono kuri uyu wa Gatatu.

Ati ‘’Ejo saa kumi ku ruganda rukora ifarini rwa Azam i Masoro, hazasinywa amasezerano y’ubufatanye ya AZAM na APR FC.’’

Impande zombi zemeranyijwe gukorana mu gihe cy’imyaka ine.

AZAM izajya yamamaza ibikorwa byayo ku myambaro y’iyi kipe y’ingabo, ku kibuga aho APR FC yakiniye ndetse inahacuruze ibikorwa byayo.

Niyomugabo Albert Muhabura.rw

  • admin
  • 14/01/2020
  • Hashize 4 years