APR FC yegukanye igikombe nyuma yo kwisengerera Vita Club

  • admin
  • 17/09/2016
  • Hashize 8 years

Irushanwa rya AS Kigali Pre-season tournament risojwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Nzeri ritwawe na APR FC imaze kutsinda AS Vita Club igitego 1-0 cya mu minita y’inyongera.

Umukino wa guhatanira umwanya wa gatatu, warangiye Rayon Sport yihimuye kuri Kiyovu ku bitego 3-0.

Umukino wa nyuma wahuje aya makipe iminota 90 yarangiye nta kipe itsinze indi, hitabazwa iminota 30 y’inyongera birinda bigera ku munota wa 19 w’inyongera nta gitego kirinjizwa maze Onesme Twizerimana, nyuma yo gucenga ab’inyuma ba Vita Club atsindira APR igitego cy’intsinzi ku munota wa 20 mu minota y’inyongera umukino urangira gutyo APR itwara

Rwasamanzi Yves umutoza wa APR FC yavuze ko yishimira intsinzi akavuga ko gutwara igikombe muri iri rushanwa ari abakinnyi bashyize hamwe aho yagize ati”gutwara igikombe turabyishimiye icyadufashije ni ugushyirahamwe kw’abakinnyi”

Florent Ibenge watsinzwe ku mukino wa nyuma yavuze ko n’ubwo atsinzwe ikipe ye yamweretse aho agomba gukosora n’abakinnyi be uko bahagaze muri rusange mbere y’uko shampiyona yo muri Kongo itangira ndetse n’imikino nyafurika azitabira

Mu wundi mukino w’umwanya wa 3 wahuje Rayon na Kiyovu waje kurangira Rayon Sport ariyo yegukanye uwo mwanya aho yanyagiye Kiyovu ibitego 3-0.

Iri rushanwa ryatangiye taliki ya 11 Nzeli 2016 ryitabiriwe n’amakipe 8 harimo 6 yo Mu Rwanda n’abiri yo muri Kongo aho buri tsinda ryazamutse mo amakipe abiri yagombaga gukina ½.

Uretse amakipe yabaye 3 muri iri rushanwa yahembwe hanahembwe umukinnyi witwaye neza mu irushanwa muri rusange wabaye Hakizimana Muhadjili ndetse n’umukinnyi watsinze ibitego byinshi Moussa Camara wa Rayon watsinze ibitego 5.

Birangiye Hakizimana Muhadjiri abaye umukinnyi w’irushanwa na Mousaa Camara ahembwa nka rutahiizamu witwaye neza




Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/09/2016
  • Hashize 8 years