APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro na miliyoni 10 Frw itsinze Espoir FC

  • admin
  • 04/07/2017
  • Hashize 7 years

APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2017 itsinze Espoir FC ku mukino wa nyuma , itsinze igitego kimwe ku busa, biyihesha itike yo kuzasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup umwaka utaha.

Espoir FC yakoze amateka yo kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro isezereye Rayon Sports muri ½ ariko ntibyayihiriye ko icyura igikombe i Rusizi.

Mulisa n’abahungu be bageze ku mukino wa nyuma banyagiye Amagaju FC ibitego 6-1, baje kuri uyu wa Kabiri babizi neza ko kwegukana iki gikombe ariyo mahirwe yonyine bafite yo kubona itike yo kuzasohokera u Rwanda umwaka utaha kuko itabashije kwegukana icya shampiyona cyatwawe na Rayon Sports.

Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yatangiye yataka cyane ku munota wa kabiri ibona coup franc ku ikosa ryari rikorewe kuri Hakizimana, gusa ayiteye umuzamu wa Espoir FC Isingizwe ahita awufata neza.

APR FC yakomeje gukina neza ariko bitewe n’ubwugarizi bwa Espoir FC bumeze neza dore ko no muri shampiyona ariyo yatsinzwe ibitego bike nyuma ya Rayon Sports, bukagerageza gukiza izamu.

Gusatira kwa APR FC kwatumye Espoir FC itangira gukora amakosa, ku munota wa 14 umusifuzi atanga ikarita ya mbere y’umuhondo kuri Wilondja Albert wari akoreye ikosa kuri Rusheshangoga.

Espoir FC yakomeje kurushwa gusa uburyo bukomeye bwari bwamaze no guhagurutsa abafana ba APR FC bwabonywe na Imanishimwe Emmanuel wazamukanye umupira ku ruhande, acenga myugariro Mutunzi Clement agwa hasi, agera mu rubuga rw’amahina ashatse gushyira mu rushundura abakinnyi ba Espoir FC bawushyira hanze.

Byarangiye iyi kipe yari yakomeje kotsa igitutu izamu rya Espoir FC ibonye igitego ku munota wa 38 cya Bizimana Djihad ku makosa ya myugariro Bakundukize Adolphe wafashe umupira mu rubuga rw’amahina nk’aho yagakijije izamu awihera Nshimiyimana Imran.

APR FC ntiyarekeye aho yakomeje gushaka igitego cya kabiri cy’umutekano, Nshuti Innocent na Issa Bigirimana bagerageza uburyo bamenera mu bwugarizi bwa Espoir FC gusa bwari buhagaze neza igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, APR FC yabonye koluneri ebyiri zikurikirana gusa ntizagira icyo zibyara.

Umutoza wa Espoir FC Ndayizeye Jimmy yabonye ko bitoroshye akora impinduka ebyiri yinjiza Habyarimana Faustin asohora Wilondja Albert anasimbuza Bakundukize Adolphe aha umwanya Bugingo Samson mu gihe APR FC nayo yasimbuzaga Issa Bigirimana igaha Sekamana Maxime umwanya.

JPEG - 482.5 kb
Aba nibo bakinnyi baheshsje ikipe ya APR FC Igikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka wa 2017 bityo amateka akomeza kwiyandika kuri iyi kipe ifite ibikombe byinshi hano mu Rwanda

Abafana ba APR FC bari batangiye kuririmba bishimira igikombe bitewe n’uburyo ikipe yabo yihariraga umukino, isatira ubutitsa bigaragara ko ishaka icya kabiri ku bubi n’ubwiza.

Umukino ugana ku musozo APR FC yakoze izindi mpinduka iha umwanya Tuyishime Eric asimbuye Imran Nshimiyimana naho Twizerimana Onesme asimbura Nshuti, gusa ntacyo byahinduye kuko Espoir FC yakomeje kubyitwaramo neza, irinda izamu ntiyongera kwinjizwa igitego kugera umusifuzi arangije umukino.

APR FC yatahanye miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda n’igikombe, Espoir FC yatsindiwe ku mukino wa nyuma ihabwa miliyoni eshatu mu gihe Rayon Sports yatahanye umwanya wa gatatu yabonye ebyiri, Amagaju FC ahabwa imwe.

APR FC: Kimenyi Yves, Ngabo Albert, Nsabimana Aimable, Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel,Nshimiyimana Imran, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Bigirimana Issa, Muhadjili Hakizimana , Nshuti Innocent

Espoir FC: Isingizwe Patrick, Mutunzi Clement, Wa Losambo Moninga, Mbogo Ally, Wilondja Jacques, Dushimumugenzi Jean, Nkurunziza Felcien, Bainla Bao, Renzaho Hussein, Murungura Wilondja Albert, Bakundukize Adolphe


Aba nibo bakinnyi baheshsje ikipe ya APR FC Igikombe cy'amahoro cy'uyu mwaka wa 2017 bityo amateka akomeza kwiyandika kuri iyi kipe ifite ibikombe byinshi hano mu Rwanda



Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 04/07/2017
  • Hashize 7 years