APR FC yatsinze Mukura iyisanze i Huye ihita ifata umwanya wa mbere

  • admin
  • 21/04/2016
  • Hashize 8 years

Mukura mu gice cya mbere yihagazeho cyane nk’ikipe iri mu rugo

APR FC ubu niyo ifashe umwanya wa mbere wa shampionat by’agateganyo nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sports iyisanze i Huye kuri stade yayo, umukino wa mbere ukomeye Mukura yari yakiriye kuri stade nshya. Rayon Sports yari kuguma ku mwanya wa mbere iyo itanganya na AS Kigali APR FC igice cya mbere ntabwo cyayihiriye, Mukura yasatiriye cyane ndetse ku munota wa 21 rutahizamu wayo Emmanuel Ngama ayitsindira igitego igice cya mbere kirangira gutyo.

APR FC yagurutse mu gice cya kabiri yiminjiriyemo agafu, ihererekanya neza kurusha Mukura ndetse mu minota ya mbere y’iki gice cya kabiri Iranzi Jean Claude atsinda igitego cyo kwishyura ku ishoti ryasubizagamo umupira wari ugarutse umaze gukubita umutambiko w’izamu.

APR FC yakomeje kuyobora umukino mu gice cya kabiri ndetse ku munota wa 78 ibona igitego cya kabiri cy’inzizi bituma APR igira amanota 37 ikurikirwa na Rayon Sports y’amanota 36.

I Nyamirambo ho Rayon Sports na AS Kigali zo zaguye miswi kimwe kuri kimwe, Manzi Thierry wa Rayon Sports niwe wari wafunguye amazamu ku munota wa gatanu gusa ku gitego cy’umutwe, Sugira Ernest wa AS Kigali akishyura ku munota wa 38 umukino urangira gutyo.


Myugariro Shyaka wa Mukura abuza Sibomana wa APR gutambuka

Amakipe ya mbere uko akurikiranye mu manota ubu

1 APR FC 37

2 Rayon 36

3 Mukura 32

4 Police FC 31

5 AS Kigali 30

Imikino y’umunsi wa 17 uko irangiye:

Kuwa kabiri tariki 19, 04, 2016

SC Kiyovu 1 – 0 Espoir Fc (Mumena)

AS Muhanga 4 – 1 Amagaju (Stade Muhanga)

Kuwa gatatu tariki 20, 04, 2016

Sunrise FC 0 – 0 Marines FC (Rwamagana)

AS Kigali 1 – 1 Rayon Sports (Stade de Kigali)

Etincelles 2 – 1 Rwamagana City FC (Stade Umuganda)

Gicumbi FC 1 -1 Musanze FC (Gicumbi)

Mukura VS 1 – 2 APR FC (Stade Huye)

Bugesera FC 2 – 0 Police Fc (Nyamata)

gali kimwe kuri kimwe, ni mu mikino y’umunsi wa 17 wa Shampionat.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 21/04/2016
  • Hashize 8 years