APR FC yatije ikipe ya Rayon Sports umukinnyi wayo Sugira Ernest

  • admin
  • 30/12/2019
  • Hashize 4 years

Nyuma y’amakuru yari amaze iminsi avugwa ko Sugira Ernest yerekeje muri Police FC, ubu yamaze kuba umukinnyi wa Rayon Sports nk’intizanyo ya APR FC mu gihe cy’umwaka n’igice.

Uyu rutahizamu w’Amavubi na APR FC, yari amaze amezi abiri ari mu bihano yahawe n’ikipe ya APR FC, nyuma yo kubisoza umutoza we akaba yaragagaraje ko uyu mukinnyi atakiri mu mibare ye kuko hari abandi ba rutahizamu bahagaze neza kumurusha.

Amakuru avuga ko bamwe mu bayobozi ba APR FC, bashaka ko Sugira aguma ku rwego rwo hejuru, ni bo bafashe icyemezo cy’uko ajya muri Rayon Sports. Gusa uyu mukinnyi kujya muri Rayon Sports byatewe n’uko iri ku rwego rwo kumuhemba ibihumbi 900 FRW ku kwezi yahabwaga muri APR FC.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 30/12/2019
  • Hashize 4 years