APR FC yahagaritse umukinnyi wayo witwa Ishimwe Kevin

  • Karangwa
  • 29/10/2020
  • Hashize 4 years
Image

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2020, umukinnyi wo hagati ufasha abataha izamu wa APR FC Ishimwe Kevin yahagaritswe by’agateganyo n’ubuyobozi bwa APR FC azira gusuzugura umutoza we.

Amakuru avuga ko Ishimwe Kevin ubwo ikipe ye yari iri mu myitozo atumvikanye n’umutoza Adil Mohamed wamusifuye ko yaraririye (Hors-Jeu). Nyuma y’iki cyemezo, Kevin yabwiye nabi umutoza we wari umaze kumusifura iryo kosa, umutoza ntiyabyakira neza ahitamo kumusabira guhagarikwa.

Ishimwe Kevin w’imyaka 25, akaba yahise asezererwa mu mwiherero w’ikipe i Shyorongi mu gihe ubuyobozi bw’ikipe bukiganira ku bihano bizamufatirwa.

Uyu mukinnyi ugaragayeho imyitwarire mibi ku nshuro ya kabiri biravugwa ko ikipe ya APR FC yaba irimo gutegura uburyo yatandukana na we.

Ishimwe Kevin yaje muri APR FC avuye mu ikipe ya AS Kigali, asinya imyaka ibiri mu ikipe y’ingabo z’igihugu ndetse yerekanwa ku mugaragaro tariki ya 05 Kanama 2019.

Uretse uyu mukinnyi usezerewe mu mwiherero w’iyi kipe, abandi bakinnyi bose bameze neza, ndetse n’abari bafite ibibazo by’uburwayi bose n’imvune baragutse ubu bari mu myitozo.

Kugeza ubu ikipe y’ingabo z’igihugu irakomeza imyitozo yo kwitegura kuzasohokera igihugu muri CAF Champions League aho uyu munsi iri bukore imyitozo kabiri, mu gitondo saa tatu no ku gicamunsi saa cyenda.

  • Karangwa
  • 29/10/2020
  • Hashize 4 years