APR FC iyoboye shampiyona nyuma yo gutsinda Rayon Sports 1-0

  • admin
  • 21/01/2017
  • Hashize 7 years

Igitego rukumbi cyo ku munota wa 23 w’umukino, gifashije ikipe ya APR FC Kuyobora shampiyona n’amanota 33, ni nyuma yo gutsinda Rayon Sports 1-0 mu mukino w’umunsi wa 14 w’umukino.

Muri uyu mukino wabereye kuri stade Amahoro, APR FC yafunguye amazamu ku mupira Issa Bigirimana yatsindishije urutugu, uhinduwe na Sibomana Patrick.

APR FC yakabaye yatsinze ibindi bitego nka bitatu muri uyu mukino, ariko Issa Bigirimana ntiyabasha kubyaza umsuaruro amahirwe yabonye kimwe na Bizimana Djihad.

Rayon Sports yasatiriye APR FC cyane mu gice cya kabiri, ishaka kwishyura, ariko izibirwa n’ubwugarizi bwayo ndetse n’umuzamu Emery Mvuyekure.

Kuba APR FC yatsinze Rayon Sports mu mukino wa mbere uhuje amakipe yombi muri iyi shampiyona, byatumye banganya amanota 33, harebwa ku mukino wabahuje mbere yo kureba ku bitego bazigamye, bituma APR FC ifata umwanya wa mbere.

Uyu mukino akaba ari uwa mbere ikipe ya Rayon Sports itakaje kuva uyu mwaka wa shampiyona utangiye.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Espoir FC yari yakiriye Sunrise FC i Rusizi banganya 1-1 mu gihe Bugesera FC yatsinze Etincelles 2-0.


APR FC yakabaye yatsinze ibindi bitego nka bitatu muri uyu mukino, ariko Issa Bigirimana ntiyabasha kubyaza umsuaruro amahirwe yabonye kimwe na Bizimana Djihad

Kanda hano urebe ukuntu abakinnyi ba Rayon batashye muri V8

Yanditswe na Niyomugabo/Albert/Muhabura.rw

  • admin
  • 21/01/2017
  • Hashize 7 years