APR FC itangiye neza shampiyona nyuma yo gukura amanota atatu kuri Gicumbi FC

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/11/2021
  • Hashize 2 years
Image

Ku gicamunsi cyo Cyumweru, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo w’umunsi wa mbere wa shampiyona na Gicumbi FC iyitsinda ibitego bitatu kuri kimwe.

Ni umukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda zuzuye, ikipe y’ingabo z’igihugu yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo itangire sahampiyona, ni nako bije kuyikundira ibasha gutahana amanota atatu itsinze Gicumbi ibitego 3-1.

Ibitego bitatu bya APR FC byabontse muri uyu mukino, byatsinzwe na Kwitonda Alain  watsinze  ku munota wa 26′ Bizimana Yannick ku munota wa 39′ mu gihe icya gatatu cyatsinzwe na Ndayishimiye Dieudonne ku munota wa 52′ mbere y’uko Dusenge Bertain abonera Gicumbi igitego kimwe rukumbi ku munota wa 72′

Tubibutse ko ikipe y’ingabo z’igihugu izasubira mu kibuga kuwa Gatatu ikina umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona na Musanze kuri stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda (15h00)

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/11/2021
  • Hashize 2 years