APR FC iracyari iya mbere ku rutonde rwa shampiyona naho Rayon Sports ni ya kabiri

  • admin
  • 28/04/2016
  • Hashize 8 years

Police FC ikomeje gutakaza amanota

Umunsi wa 19 wa shampiyona usize amakipe ya APR FC na Rayon Sports zirimo guhatanira igikombe cya shampiyona zitwaye neza, AS Muhanga itsindwa umukino wa mbere kuva imikino yo kwishyura yatangira.

Igitego kimwe cyo ku munota wa 65 ku mupira watewe na Pierrot umuzamu wa Mukura Mazimpaka André akawukuramo ukagarukira Davis Kasirye akawushyira mu rushundura ni cyo cyafashije Rayon Sports kwikura imbere ya Mukura VS yakiniraga imbere y’abafana bayo.

Ikipe ya Okoko yahushije uburyo bwinshi mu gice cya mbere harimo aho Cyiza Hussein na Mwiseneza Daniel bagiye basigarana n’umuzamu Ndayishimiye Eric ariko gutsinda bikabananira.

Gutsinda uyu mukino byafashije Rayon Sports kuguma hafi ya APR FC yo yakinaga na Bugesera ikayitsinda igitego 1-0 cya Sibomana Patrick ‘Pappy’.

Mukura yabaye nk’ikangutse guhera ku munota wa 19, ubwo Habimana Yussuf yabonaga amahirwe meza imbere y’izamu rya Eric Ndayishimiye Bakame, ariko ananirwa kuwushyira mu rushundura.

Cyiza Hussein na Mwiseneza Daniel nabo bahushije uburyo bwari bwabazwe ku munota wa 24 n’uwa 31, aho habaga hasigaye gushyira umupira mu izamu gusa mu gihe ishoti rikomeye rya Habimana Yussuf ku munota wa 27 ryanyuze hirya gato y’izamu rya Rayon Sports.

Zagabe wa Mukura yabonye ikarita ya mbere y’umuhodo yatanzwe muri uyu mukino, ku munota wa 39 ubwo yari akoreye ikosa kuri Nshuti Savio mu gihe Ndayishimiye Christopher yabonye uburyo bwiza bwo gutsinda, ateye umupira n’umutwe uca hejuru y’izamu.

Mbere yuko amakipe yombi ajya kuruhuka, umukino wahagazeho umunota umwe, ubwo havurwaga umuzamu wa Mukura, Mazimpaka Andre.

Igice cya kabiri nacyo cyatangiye Rayon Sports isatira Mukura, aho yabonye koruneli eshatu zitagize icyo zitanga.

Nyuma y’iminota 8 gusa, Kwizera Pierrot yakoreye ikosa kuri Zagabe Jean Claude ahabwa ikarita y’umuhondo mu gihe uyu mukinnyi wa Mukura Victory Sports yasimbuwe na Nshimiyimana Ibrahim.

Nyuma yo guhabwa ikarita y’umuhondo kwa Christophe ku mupira yateresheje ikiganza imbere y’izamu, ubwo yari ahawe neza na Celestin, na Kasirye yahushije uburyo bwiza n’umutwe.

Djabel yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 62 w’umukino, ubwo yigushaga mu rubuga rw’amahina mu gihe benshi batekerezaga ko ari penaliti.

Ku munota wa 65, ku mupira wari utewe na Pierrot ugakurwamo na Mazimpaka, Kasirye yahise ahagoboka atereka umupira mu izamu, Rayon Sports iyobora umukino n’igitego 1-0.

APR FC iracyari iya mbere ku rutonde rwa shampiyona irusha Rayon Sports ya kabiri amanota ane ariko igifite umukino w’ikirarane.

Kiyovu Sports nyuma yo gutsinda Musanze FC yahise inganya amanota 35 na Mukura VS ariko Kiyovu yafashe umwanya wa gatatu kubera igitego kimwe irusha Mukura VS na ho Police FC ikomeje kwitwara nabi kuva imikino yo kwishyura yatangira ikaba yanganyije na Rwamagana 0-0, iri ku mwanya wa nyuma.

Imikino yose y’umunsi wa 19

Mukura VS 0-1 Rayon Sports

Kiyovu Sports 3-0 Musanze

Police 0-0 Rwamagana City

As Muhanga 0 – 2 Marines

Etincele 2-1 Sunrise

Bugesera 0 – 1 APR FC

Kiyovu 3 – 1 Musanze FC

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 28/04/2016
  • Hashize 8 years