APR FC inaniwe gutsinda Club Africain mu rugo,Mulisa ati”Mu mukino wo kwishyura tuzagenda dushaka intsinzi”[AMAFOTO]

  • admin
  • 28/11/2018
  • Hashize 5 years

Mu mukino w’ishyiraniro ufungura irushanwa rya CAF Champions League, waberaga kuri stade ya Kigali,wahuje APR FC na Club Africain yo muri Tunisia, warangiye nta kipe ishoboye kureba mu izamu ry’iyindi.

Ikipe y’ingabo z’u Rwanda APR FC kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ugushyingo 2018 nibwoyatangiye urugendo rwo gushaka uko yagera ikirenge mu cya mucyeba wayo Rayon Sports mu marushanwa ya CAF.

Yagiye muri uyu mukino idafite ba rutahizamu babiri bayo; Sugira Ernest wagize ikibazo cy’imvune mu itako na Byiringiro Lague urwaje umubyeyi (nyina), byatumye umutoza Jimmy Mulisa ahitamo kubanza Muhadjiri Hakizimana nka rutahizamu rukumbi muri uyu mukino.

Igice cya mbere APR FC yagitangiranye ishyaka no gushaka igitego hakiri kare. Ku munota wa kabiri gusa iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda yashoboraga gufungura amazamu ubwo Ombolenga Fitina yahinduraga umupira usanga Savio imbere y’izamu ariko umunyezamu Saifedine Charfi aratabara.

Nyuma y’iminota icumi yo gusatira kwa APR FC ikipe ya Club Africain, nayo yatangiye kwinjira mu mukino cyane ku bakinnyi bayo bakina ku mpande Bilel Khefifi na Yassine Chamakhi.

Impande zombi zasatiranye ariko ntizitegure uburyo bwabyara ibitego bwinshi byatumye abanyezamu nta kazi gakomeye bakora mu gice cya mbere.

Mu gice cya kabiri Jimmy Mulisa yongereye imbaraga mu busatirizi; yinjiza Issa Bigirimana mu mwanya wa Fiston Nkinzingabo, Moustapha Nsengiyumva asimbura Iranzi Jean Claude naho Savio Nshuti asimburwa na Mugunga Yves.

Kongera mo umubare munini wa ba rutahizamu byagabanyije imbaraga mu kibuga hagati bituma Club Africain itangira kuyirusha guhererekanya neza ariko nayo ntigere ku izamu rya Kimenyi Yves.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa ariko Jimmy Mulisa afite icyizere cyo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho.

Ati “Nari nasabye abakinnyi banjye kwitonda kuko ikipe tutari tuyizi. Ubu ikipe twayibonye n’abakinnyi bo kwitondera turabazi.Mu mukino wo kwishyura tuzagenda dushaka intsinzi. Nta gitutu kituriho kuko tutsinzwe igitego kandi twe nitukibona iwabo bizadufasha cyane.”

Umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Olympique de Radès iri mu Mujyi wa Tunis muri Tunisia tariki 5 Ugushyingo 2018.







Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 28/11/2018
  • Hashize 5 years