APR FC : Impamvu nyamukuru yatumye abakinnyi nka Iranzi, Emery Bayisenge n’abandi bahagarikwa

  • admin
  • 25/05/2016
  • Hashize 8 years

Ikipe ya APR FC ibinyujije mu munyamabanga mukuru wayo mu masaha ashize yatangaje ko yahagaritse abakinnyi bayo barimo Iranzi Jean Claude,Bayisenge Emery,Ntamuhanga Tumayine na Ndahinduka Michel.

Ibi bikaba bimaze gutangazwa n’umunyamabanga mukuru w’ikipe ya APR FC Adolphe Kalisa akaba avuga ko bahagaritswe igihe kitaramenyekana. Gusa hari amakuru avuga ko aba basore baba baratinze gutaha muri Hotel ikipe yari icumbitsemo i Rusizi,nyuma y’umukino, ibintu byaje gukomera nyuma y’aho yari imaze gutsindirwa i Rusizi na Espoir 1-0, ko wenda bahise babifata nk’ibisanzwe gutsindwa uri kurwanira igikombe cya Shampiyona. Byumvikana ko gutinda gutaha kwabo, baba bari kumwe kubera umwe atatinze ukwe n’undi ukwe,ko ndetse gutinda gutaha kwabo kwaba gufite aho guhurira no kwishimisha, kandi ko bataba barakererewe iminota 30 cyangwa isaha imwe.

Gusa ibi tukaba tukiri gukomeza kubikurikirana ngo twumve koko niba aya makuru ari impamo yatumye aba basore b’inkingi za mwamba b’ikipe ya APR FC baba bahagaritswe.



Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/05/2016
  • Hashize 8 years