Apotre Masasu noneho ibyo yakoze ni agahoma munwa[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 28/03/2018
  • Hashize 6 years

Apotre Masasu yashinze amahema I Masoro mu karere ka Gasabo azajya yifashishwa mu bikorwa by’amasengesho aho biteganyijwe ko abazajya bumva bananiwe mu gihe cy’amasengesho bazajya bajya kuruhukira muri ayo mahema dore ko harimo n’uburiri.

Apotre Masasu ubusanzwe ni umushumba mukuru w’ itorero rya Evangelical Restoration church ku isi kuri yashyize amahema mu butayu bwe buherereye i Masoro mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali aho ubusanzwe yifashishwaga n’ abayoboke be ba Restoration Church basanzwe basengeramo.

Biteganyijwe ko Masasu n’ abakirisutu bazasengera muri ubwo butayu mu masaha y’ ijoro mu gihe muri aya mahema yashyizemo uburyamo buzajya bwifashishwa n’ abahasengera bose gufata umwanya bakaruhuka akanya gato igihe yumva ananiwe

Bamwe mu basanzwe basengera muri ubu butayu batangaje ko bamaze igihe kingana n’ icyumweru kimwe bahasengera mu gihe umuntu wese uhasengeye atanga amafaranga y’ u Rwanda 500frw kandi ubu butayu budasengerwamo n’ abayoboke ba Restoration Church gusa ahubwo bahaye ikaze abakirisitu bose bifuza kwegera Imana bakaganira nayo.

Ubusanzwe Gusenga ay’ ubutayu’ ni imvugo ihureweho n’ abakirisitu benshi bo mu Rwanda. Ubutayu bivuga ahantu habera amasengesho kwinginga Imana hatari mu nyubako zagenewe kuberamo amateraniro.


Aya ni amahema Apotre Masasu yashinze I Masoro mu karere ka Gasabo yifashishwa mu gihe cy’amasengesho
Ubu ni uburiri Apotre Masasu

aryamyeho yerekana ko uwuzajya ananirwa azajya aba ariho arukira

Abananiwe bararyama bakaruhuka bashaka agatege ko kongera gutakambira Imana
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 28/03/2018
  • Hashize 6 years