Antoine Hey yandikiye Ferwafa asaba kugaruka gutoza Amavubi

  • admin
  • 16/04/2018
  • Hashize 6 years

Mu ibaruwa itari ngufi Antoine Hey yandikiye Ferwafa, uyu mugabo w’umudage yasabye Komite nshya ya Ferwafa iyobowe na Rtd Brig. Gen Sekamana Jean Damascene kuba bavugurura amasezerano akaba yakomeza gutoza iyi kipe agaragazamo ko ayo yari yaragiranye na Nzamwita Vincent de Gaulle ntaho yari yanditse n’ibindi byinshi bikubiye muri iyo baruwa.

Uyu mutoza yari yasabye Ferwafa ko basesa amasezerano by’agateganyo, aho byari byavuzwe ko agiye gutoza iguhugu cya Syria, gusa nyuma aza guhakanira iki gihugu abinyujije kuri Twitter, abasaba ko babanza bagakemura ikibazo cy’umutekano.

IBARUWA NDENDE YANDITSE MU RURIMI RW’ICYONGEREZA YAHINDUWE MU KINYARWANDA

Nyakubahwa Sekamana Jean Damascene, Muyobozi wa Federasiyo, mbanje kugushimira ku bw’intsinzi wabonye mu matora yo kuyobora Ferwafa, ndizera ko waba waramenye amakuru ku bijyanye n’amasezerano atanditse nagiranye na Nzamwita Vincent de Gaulle ku bijyanye n’amasezerano yanjye nk’umutoza mukuru w’Amavubi.

Amasezerano yanjye ya mbere yagombaga kurangira tariki 20 Werurwe 2018, twumvikanye nyuma ya CHAN yarangiye muri Mutarama 2018 muri Maroc kuba duhagaritse amasezerano ku bwumvikane kugeza igihe Komite nyobozi nshya ya Ferwafa izatorerwa.

Impamvu kwari uguha abayobozi bashya ba Ferwafa uburyo bwo kuba bakwihitiramo uko bizagenda mu minsi iri imbere, ni muri urwo rwego nanjye nubahirije ibyo twavuganye, nirinda kuba nagira akandi kazi nemera kugeza mbonye igisubizo cy’umuyobozi mushya wa Ferwafa, niba twifuza gukomeza gushaka itike ya CAN 2019 tukaba twavugurura amasezerano

Mu mwaka ushize twubatse ikipe duhereye hasi, kandi turi mu nzira nziza, ndetse n’umusaruro uheruka uratanga icyizere, kandi byaba byiza dukomeje ibyo twatangiye

Nyakubahwa Perezida, nabasaba ko mwasuzuma icyo kibazo, hanyuma mukazambwira icyo mubitekerezaho n’umwanzuro wanyu.

Mu gihe ngitegereje igisubizo mbaye mbifurije intangiriroz z’akazi hamwe na Komite mufatanyije kuyobora Ferwafa.

Antoine Hey yari yahawe akazi ko gutoza Amavubi tariki 02/03/2017, aza kwerekanwa ku mugaragaro tariki 21/03/2017, yabashije kujyana AMavubi muri CHAN atsinze amakipe nka Tanzania, ndetse na Ethiopia, aza gusezererwa mu mikino y’amatsinda, yasezerewe kandi no mu gikombe cya CECAFA mu mikino y’amatsinda.

Mu kiganiro gito,Umuvugizi wa Ferwafa Bonnie Mugabe, yatangaje ko Ferwafa yamaze kubona ibaruwa ya Antoine Hey, Komite Nyobozi ikaba izicara igasuzuma ibiyikubiyemo, ikazatangaza umwanzuro mu minsi iri imbere.

Ubu haribazwa niba ubu busabe buri buhabwe umugisha kuko ajya kuva ku mwanya wo gutoza amavubi niwe wiyirukanye aho byacyekwaga ko agiye gutoza ikipe ya Syria ariko nyuma y’aho aza kubihakana none abonye byanze ahisemo gushaka kugaruka mu Rwanda.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 16/04/2018
  • Hashize 6 years