Angela Merkel yongeye kugaragara atitira mu birori i Berlin

  • admin
  • 27/06/2019
  • Hashize 5 years

Minisitiri w’Intebe Angela Merkel yongeye kuboneka atitira mu mihango yabereye i Berlin ku wa Kane, nyuma y’iminsi umunani agaragaye atitira.

Amashusho yerekanye Madamu Merkel w’imyaka 64 y’amavuko, afatanyije amaboko igihe umubiri we watitiraga ku wa Kane. Nyuma y’iminota igera kuri ibiri, yongeye kuboneka ashimitse anasuhuzanya na minisitiri mushya w’ubucamanza.

Yahawe ikirahuri cy’amazi, ariko ntiyayanyweye.

Ku nshuro ya mbere atitira, yavuze ko byatewe n’umwuma.

Umuvugizi we yavuze ko Merkel aza kujya mu rugendo rw’akazi mu Buyapani nk’uko biteganyijwe.

Steffen Seibert yagize ati:”Byose biri kugenda nk’uko biteguwe. Minisitiri w’iintebe ameze neza.”

Ibiro ntaramakuru mu Budage DPA byavuze ko kabone n’ubwo hamaze igihe hashyushye mu muhango perezida Frank-Walter Steinmeier yerekanagamo minisitiri w’ubucamanza Minister Christine Lambrecht i Bellevue Castle, hatari hashyushye.

Merkel aheruka gutitira na none igihe yari kumwe na perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky ku zuba rikaze. yavuyze ko yumvise akanyamuneza amaze kunywa amazi.

Madamu Merkel ari muri manda ye ya kane, umwanya yagiyeho ku nshuro ya mbere mu kwezi kwa 11 mu 2005. Yatangaje ko azajya mu zabukuru akava muri politike manda ye nirangira mu 2021.

Chief editor /MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/06/2019
  • Hashize 5 years